Siporo

Kagere Meddie azibukirwa kuki muri shampiyona ya Tanzania?

Kagere Meddie azibukirwa kuki muri shampiyona ya Tanzania?

Harabura iminsi mike ngo rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere ngo agere ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe, ntibizwi niba azongera amasezerano cyangwa se azatandukana n’iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza, nta gushindikanya ko mu gihe yaba ayivuyemo agasohoka muri iki gihugu, ni byinshi yazibukirwaho birimo uduhigo yagiye aca.

Rya buye ryanzwe n’ababutsi burya niryo rikomeza imfuruka, ntawatekerezaga ko uyu rutahizamu utararebwaga neza n’ikipe ya Gor Mahia muri Kenya bakunda gutazira Kogalu, inyenyeri izaka ageze Msimbazi mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania.

Hari mu mpeshyi ya 2018 ubwo uyu rutahizamu yasinyiraga iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe, ariko utararangira umuherwe w’iyi kipe, Mohammed Dewji uzwi nka Mo Dewji yafashe umwanzuro wo kumwongerera amasezerano y’imyaka 2.

Hari amahirwe menshi ko uyu rutahizamu yatandukana n’iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino uzashyirwaho akadomo ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021 ubwo bazaba bakina na Yanga umukino wa nyuma wa FA Cup, ni nyuma y’uko umwaka we wa nyuma atabonye umwanya uhagije wo gukina.

Amakuru avuga ko hari amakipe yo muri Tanzania amwifuza ariko binashoboka ko ashobora kuyisohokamo, mu gihe yaba asohotse muri iki gihugu cyangwa atandukanye na Simba SC azibukirwa kuki?

Ni rutahizamu uzibukirwa kuri byinshi, kuko ku mwaka we wa mbere yari akuyeho uduhigo twa ba rutahizamu muri iyi shampiyona mu myaka 10 yari ishize.

Muri uwo mwaka nibwo Meddie Kagere yatsinze ibitego 23, aba rutahizamu wa mbere utsinze ibyo bitego byinshi mu mateka y’iyi shampiyona mu myaka 10 yari itambutse, yabaye rutahizamu wa 3 wari ugejeje ibitego 20 muri iyi shampiyona nyuma ya Amiss Tambwe wakiniraga Young Africans watsinze 21 mu mwaka w’imikino 2015/2016 na Emmanuel Okwi wa Simba SC, uyu mugande yatsinze 20 mu mwaka w’imikino 2017/2018.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, yashyizeho akandi gahigo ko kuba ari we mu myaka 12 itambutse wabashije kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona inshuro 2 yikurikiranya kandi zose ageza ibitego 20, kuko muri uwo mwaka bwo yatsinze ibitego 21.

Uyu rutahizamu kandi afite agahigo ko kuba ari we wujuje ibitego 50 muri iyi shampiyona mu gihe gito, aho yabigezemo tariki ya 17 Ukuboza 2020 ubwo batsindaga KMC 1-0 cy’uyu rutahizamu, yahise yuzuza ibitego 50 muri iyi shampiyona aho byamutwaye imyaka 2, amezi 5 n’iminsi 22.

Uyu mukinnyi kandi akaba ari we uyoboye abandi ba rutahizamu muri iyi myaka 3 aho muri iyi shampiyona afite ibitego 58 amaze kuyitsindamo.

Mu myaka 3 ahamaze yatanze akazi gakomeye kuri ba rutahizamu
Ibitego byo yarabitsinze
Ni rutahizamu utazapfa kwibagirana muri iyi shampiyona
Ibyo byose yakoze byanaga n'ibikombe yegukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dadus
    Ku wa 22-07-2021

    Naze afatanye n,abandi ba Rutahizamu bo mu Rwanda ,Afite ubumararibonye buhagije maze badushakire ibyishimo

  • Dadus
    Ku wa 22-07-2021

    Naze afatanye n,abandi ba Rutahizamu bo mu Rwanda ,Afite ubumararibonye buhagije maze badushakire ibyishimo

IZASOMWE CYANE

To Top