Siporo

Kagere yafashije Simba SC kwegukana igikombe, ahabwa igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Zanzibar

Kagere yafashije Simba SC kwegukana igikombe, ahabwa igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Zanzibar

Igitego kimwe rukumbi cy’umunyarwanda, Meddie Kagere imbere ya Azam FC cyafashije ikipe ye ya Simba SC kwegukana Mapinduzi Cup yari imaze iminsi ibera muri Zanzibar.

Ni umukino wa nyuma wabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 2022 aho Simba SC yari yahuye na Azam FC.

Meddie Kagere yaje gutsindira Simba SC ku munota wa 56 kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu wa Azam FC, Mathias Kigonya yakoreye kuri Sakho wa Simba SC.

Iki gitego ni cyo cyaje gutandukanya impande zombi maze Simba SC yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize na Yanga, yegukana igikombe cya Mapinduzi 2022.

Meddie Kagere akaba yaje guhembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa, ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Zanzibar, Dr Hussein Mwinyi.

Meddie yasoje afite ibitego 2, ni nyuma y’icyo yatsinze muri ½ batsinda Namungo 2-0.

Yahawe iki gihembo anganya ibitego n’abandi 5 barimo Idris Mbombo (Azam), Heritier Makambo (Yanga), Abrahman Othman (KMKM), Hussein Mwinyi (Meli 4 City) ariko bo bakaba barasezerewe mu irushanwa, na mugenzi we Pape Sakho wa Simba wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Simba SC yegukanye Mapinduzi Cup 2022
Perezida wa Zanzibar ashyikiriza Kagere igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top