Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 25, abakinnyi 3 bayobowe na kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ni bo bagomba gusiba iyi mikino.
Umukino ubimburira indi, ni uwo Gasogi United igomba kwakiramo Etoile del’Est kuri uyu Kane kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’.
Indi mikino izakomeza ku munsi w’ejo aho Amagaju azakira Marines, ku wa Gatandatu, Mukura VS izakira Rayon Sports ni mu gihe APR FC ku Cyumweru izakira Muhazi United.
Abakinnyi baterewe gukina umunsi wa 25, ni Muhire Kevin akaba na kapiteni wa Rayon Sports wujuje amakarita 3, Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali na Nduwayo Valeur wa Musanze FC bose bujuje amakarita 3 y’imihondo.
Gahunda y’umunsi wa 25
Ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024
Gasogi United vs Etoile del’Est
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024
Amagaju FC vs Marines FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024
Mukura VS vs Rayon Sports
Gorilla FC vs Police FC
Kiyovu Sports vs Musanze FC
Ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024
Sunrise FC vs AS Kigali
Bugesera FC vs Etincelles
APR FC vs Muhazi United
Ibitekerezo