Siporo

Kapiteni wa Rayon Sports na rutahizamu Moussa Camara ntibari muri 21 berekeje i Rubavu

Kapiteni wa Rayon Sports na rutahizamu Moussa Camara ntibari muri 21 berekeje i Rubavu

Rayon Sports yamanukanye abakinnyi 21 yerekeza i Rubavu aho ifiteyo umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona na Marines.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 kuri Stade Umugande.

Rayon Sports itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona yamanukanye abakinnyi 21.

Umutoza mu bakinnyi yamanukanye ntibarimo kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul kubera akabazo k’imvune afite akaba yiyongera kuri Ganijuru Elie na we umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

Ntibarimo kandi rutahizamu Moussa Camara bivugwa ko yumva ataragera ku rwego rwo kuba yatangira gukina.

Bitewe n’ibibazo kandi by’abanyamahanga hari abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Ramadhan Kabwili na rutahizamu Boubacar Traoré.

Abanyamahanga bamanukanye ni Rafael Osalue, Onana Léandre Willy Essomba, Moussa Esenu, Paul Were na Mbirizi Eric.

Yamanukanye kandi abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu barimo Hakizimana Adolphe umuzamu w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 na Rudasingwa Prince, Nishimwe Blaise waruri mu Mavubi makuru na Tuyisenge Arsène.

Abakinnyi Rayon Sports yahagurukanye

Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bohneur, Ndekwe Felix, Esenu Musa, Onana Leandre, Iraguha Hadji, Kanamugire Roger, Mbirizi Eric, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Mugisha François, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Nkurunziza Félicien, Rafael Osaluwe, Rudasingwa Prince, Tuyisenge Arsène, Paul were, Eric Ngendahimana na Iradukunda Pascal.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 30-10-2022

    Reyon ndayifanacyane

  • -xxxx-
    Ku wa 29-09-2022

    Rayon yacu mubicu ,yubahwe

  • -xxxx-
    Ku wa 29-09-2022

    Rayon yacu mubicu ,yubahwe

  • -xxxx-
    Ku wa 29-09-2022

    Rayon yacu mubicu ,yubahwe

IZASOMWE CYANE

To Top