Siporo

Karekezi Olivier yasubiye muri Sweden

Karekezi Olivier yasubiye muri Sweden

Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier yerekeje muri Sweden mu kiruhuko ni nyuma y’uko shampiyona mu Rwanda yahagaze.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mutoza mukuru wa Kiyovu Sports yafashe indege yerekeza muri Sweden gusura umuryango we.

Mu kiganiro kigufi ISIMBI yagiranye n’umunyamabanga wa Kiyovu Sports,Munyangabe Omar yavuze ko bamuhaye uruhashya aho azagaruka mu Rwanda ku wa 15 Mutarama 2021 ariko hakaba ashobora no kugaruka mbere yaho bitewe n’igihe shampiyona izasubukurirwa.

Ati"umutoza twamuhaye uruhushya ajya gusura umuryango, urumva shampiyona ntabwo irimo gukinwa, niyo mpamvu twamurekuye. Kugaruka ni kuri 15 Mutarama ariko shampiyona igarutse vuba na we yaza mbere agakora akazi ke."

Tariki ya 11 Ukuboza 2020, MINISPORTS yahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo umwaka w’imikino 2020-2021, ni nyuma y’uko hari amakipe yagaragaje kutubahiriza amabwirza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

FERWAFA ikaba yaratumiye abayobozi b’amakipe mu nama nyunguranabitekerezo izaba ku wa Kane yiga ku buryo shampiyona yazagaruka vuba.

karekezi Olivier yahawe uruhushya rwo kujya gusura umuryango we muri Sweden
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top