Siporo

Karera Hassan yabuze intama n’ibyuma! APR FC yanze kumwumva, Rayon imutera utwatsi

Karera Hassan yabuze intama n’ibyuma! APR FC yanze kumwumva, Rayon imutera utwatsi

Nyuma yo kuva mu Rwanda asanze umugore we muri Finland urushako ntirumuhire, Karera Hassan yashatse kugaruka mu Rwanda muri APR FC ariko iramwanga.

Mu Gushyingo 2021 ni bwo Karera Hassan yafashe rutimikerere yerekeza muri Finland asanzeyo Umutoni Diane, umugore we bari baranasezeranye imbere y’amategeko.

Uyu mukinnyi waherukaga gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2, yasize asabye uruhushya iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuga ko azagaruka vuba hari ibyangombwa agiye gushaka.

Kuko atakinaga kubera imvune, APR FC yemeye kumuha uruhushya nk’uko umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh yagiye abigarukaho avuga akiri umukinnyi wa bo, bari bizeye ko azagaruka.

Muri Gashyantare 2022 yagize ati "Karera Hassan ni umukinnyi wa APR FC kandi ni umugabo yarubatse, biza no kugorana guhuza umugabo n’umuryango uri hanze na hano akinira natwe turi ikipe y’ingabo birumvikana ariko tugira ubumuntu, natwe turi abantu tugira umuryango tuzi icyo bivuze iyo umukinnyi akina umuryango we uri kuri we gato.”

“Yadusabye umwanya turawumuha, twanamusabye byinshi yagombaga kuba yaragiye mbere kubera iriya mikino nyafurika twari turimo, turamubwira ngo yihngane arihangana, yaje kugenda ari uko yagize akantu k’imvune, tukaba tumwumva rero iminsi twamuhaye nta kirarengaho kandi nta kitaduha icyizere ko azagaruka .”

Iyi kipe yakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere, kumbe Karera Hassan we yari ameze neza n’umugore we muri Finland.

Mu Kwakira 2022 nibwo Umutoni Diane yatangaje ko we na Karera Hassan batandukanye batakiri umugore n’umugabo, hari nyuma y’amashusho uyu musore aryoshya n’indi nkumi yitwa Lilly na yo baje gutandukana.

Karere Hassan wari utarabona ibyangombwa byo gutura muri Finland kuko yari akiri mu mwaka w’igeragezwa kugira ngo harebwe niba nta kibazo kizavuka hagati ye na Diane wamusabiye Visa ijyayo, yahise yibuka ko afite amasezerano ya APR FC kuko yabonaga nta yandi mahitamo uretse kugaruka mu Rwanda.

Bivugwa ko yegereye iyi kipe ayibwira ko ibyo yari yaragiyemo byarangiye noneho yagaruka ariko imukurira inzira ku murima imubwira ko atari yo ifata abo abagore banze.

Andi makuru kandi ISIMBI yamenye ni uko Karera Hassan yagerageje kwegera Rayon Sports ngo abe yayerekezamo ariko iyi kipe na yo imubera ibamba, uretse no kuba itamukeneye yumvaga uyu musore arimo kwifuza, imubwira ko bitashoboka.

Yagiye akurikiye umugore baza gutandukana
Karera Hassan yashatse kugaruka muri APR FC biranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kabebe
    Ku wa 12-01-2023

    Guhemuka sibyiza bavandimwe yihenuye kumugore wamugejeje iburayi none birangiye bimuraburanye.

  • TUBISABIMANA INNOCENT
    Ku wa 12-01-2023

    UBWONYINE NIYIHANGA NEBACUMU GANIMUKINYA RWANDANGO UTAZIZURUBYA ROAZIRURUSHA KOUBWONAWE AZIZURUSHAKO GUSABWO PORESANA

IZASOMWE CYANE

To Top