Siporo

Kevin Muhire yakurikiye umutoza wamutoje muri Rayon Sports

Kevin Muhire yakurikiye umutoza wamutoje muri Rayon Sports

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira izamu, Muhire Kevin bivugwa ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al- Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

Uyu musore wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports yari anabereye kapiteni, ntabwo byakunze ko yongera amasezerano kubera impande zombi zitabashije kumvikana.

Kevin Muhire akaba yahisemo kwerekeza mu Burengerazuba bwa Asia mu gihugu cya Kuwait muri iyi kipe iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iyi kipe kandi ikaba iheruka gutangaza Jorge Paixão wahoze atoza Rayon Sports nk’umutoza wa yo mukuru ufite inshingano zo kuyigarura mu cyiciro cya mbere, binavugwa ko ari na we wafashije Muhire Kevin kubona iyi kipe.

Muhire Kevin yerekeje muri Al- Yarmouk yo muri Kuwait
Jorge Paixão aheruka gusinyira iyi kipe nk'umutoza mukuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top