Siporo

Kimenyi Yves - Intore ishinjagira ishira, gucumbagira ntibyamubujije gusezerana na Muyango (AMAFOTO)

Kimenyi Yves - Intore ishinjagira ishira, gucumbagira ntibyamubujije gusezerana na Muyango (AMAFOTO)

Tariki ya 4 Mutarama 2024, ni itariki itazibagirina mu buzima bwa Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine kuko nubwo uyu munyezamu yababaraga, yemeye ajya gusezerana imbere y’amategeko n’urukundo rw’ubuzima bwe.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024.

Ni nyuma y’amezi 2 gusa Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali abazwe imvune ikomeye yagize agacika igufwa ry’ukuguru kw’iburyo tariki ya 29 Ukwakira 2023, hari mu mukino w’umunsi wa 9 AS Kigali yakinagamo na Musanze FC.

Birumvikana ko uyu mukinnyi wabazwe, amezi abiri gusa ataba akize.

Babasesekaye ku biro by’Umujyi wa Kigali, Kimenyi Yves afite akamwenyu mu maso, ubona yishimye.

Gusa yari nka ya Ntore ishinjagira ishira kuko byagaragara ko agicumbagira cyane, nubwo atari ku mbago ariko yari yishingikirije umukunzi we, Muyango watambukaga amufashe, no gukandagira yakandagiraga gake ngo atababara.

Ni cyemezo gikomeye uyu musore yafashe, kujya gusezerana akibabara cyane ko amakuru avuga ko yavunitse buri buke bagasezerana, bahita babyimura.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru ari bwo indi mihango yose y’ubukwe izaba, akazabera muri Romantic Garden ku Gisozi.

Ibyishimo byari byose kuri Kimenyi Yves ba Muyango Claudine
Kimenyi ntarakira, no guhagarara yasaga n'uwishingirije cyane akaguru katarwaye ngo adakomeza kubabara cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top