Siporo

Kimenyi Yves yasimbuwe na Rwabugiri Umar mu Mavubi

Kimenyi Yves yasimbuwe na Rwabugiri Umar mu Mavubi

Nyuma y’ikibazo yagize cy’imvune, umunyezamu Kimenyi Yves azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 2, umutoza akaba yahisemo kumusimbuza umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar.

Kimenyi Yves ari mu banyezamu 4(Kimenyi Yves, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Eric Bakame na Emery Mvuyekure) umutoza Mashami Vincent yahamgaye aziyambaza ku mukino wa Mozambique na Cameroun.

Imyitozo yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2021, nk’uko ISIMBI yabibagejejeho, Kimenyi Yves yagize imvune ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe, hari ku munsi wa kabiri w’imyitozo.

N’ubwo ikinyamakuru cyatangaje ko yagize ikibazo cyo mu ivi bitewe n’uko ifoto ibigaragaza, FERWAFA binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko uyu musore yababaye umutsi wo mu ntege akaba azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 2.

Akaba yahise asimburwa na Rwabugiri Umar aho aje gufatanya na bagenzi kwitegura iyi mikino.

Kimenyi Yves akaba yagumye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu aho agiye kugumya akurikiranwa n’abaganga.

Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Kimenyi ves yagize ikibazo cy'imvune ku wa Kabiri w'iki cyumweru
Mashami Vincent yahise yitabaza Rwabugiri Umar
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top