Siporo

Kimenyi Yves yatandukanye na Kiyovu Sports yahise itangaza umusimbura we

Kimenyi Yves yatandukanye na Kiyovu Sports yahise itangaza umusimbura we

Kimenyi Yves wari kapiteni wa Kiyovu Sports yatandukanye n’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru maze ihita imusimbuza umugande Karyowa Emmanuel.

Ibinyijije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yashimiye Kimenyi Yves imwifuriza amahirwe masa aho azakomereza imirimo ye.

Yagize iti "Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n’umukinnyi Kimenyi Yves, tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo."

Kimenyi Yves akaba yari amaze imyaka 3 muri iyi kipe y’Urucaca.

Yayigezemo muri 2020 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo 2019 nyuma yo kwirukanwa na APR FC.

2020 yasinyiye Kiyovu Sports imyaka 2, ayisoje imwongera amazezerano y’imyaka 2 akaba yari asigajemo umwaka umwe.

Nyuma yo gutandukana na Kimenyi Yves, iyi kipe yahise itangaza umusimbura we akaba ari umunyezamu w’umugande, Karyowa Emmanuel wakiniraga Bull FC.

Kiyovu Sports yatandukanye na Kiyovu Sports
Kalyowa Emmanuel umunyezamu mushya wa Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top