Siporo

Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’iguhugu ya Uganda

Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’iguhugu ya Uganda

Kiyovu Sports yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’iguhugu ya Uganda, Emmanuel Arnold Okwi amasezerano y’umwaka umwe.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu, nibwo Arnold Okwi yashyize umukono ku masezerano yo gukinira ikipe y’Urucaca mu gihe cy’umwaka umwe.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo uyu rutahizamu yageze mu Rwanda aje kurangizanya na Kiyovu Sports, ageze mu Rwanda byavuzwe ko ashobora kujya muri Rayon Sports ariko bikaba byarangiye Juvenal amusinyishije.

Emmanuel Arnold Okwi, ni umwe muri ba rutahizamu bakomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yakiniye Simba SC muri Tanzania, Al Ittihad Alexandria yo mu misiri n’andi.

Okwi asinyira Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • TUBISABIMANA INNOCENT
    Ku wa 11-10-2021

    Andika Igitekerezo Hano KIYOVUSIPO ROBURA VOMUKO MEREZAHO MUBIRI MONEZA

IZASOMWE CYANE

To Top