Kiyovu Sports yasobanuye iby’ibirarane n’uduhimbazamusyi bafitiye abakinnyi bivugwa ko bigumuye
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buvuga ko ibivugwa ko muri iyi kipe harimo ikibazo gishingiye ku mishahara n’uduhimbazamusyi bafite uko babivuganye kandi nta kibazo abakinnyi babifiteho.
Muri Kiyovu Sports biravugwa ko abakinnyi batishimye bitewe n’ikirarane cy’umushahara cy’ukwezi kwa 11 bafitiwe n’ikipe ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino 4 batarahabwa.
Amakuru avuga ko abakinnyi batishimye kubera ko batarishyurwa ukwezi kwa 11 ndetse n’utu duhimbazamushyi aho buri mukinnyi afitiwe ibihumbi 120 by’uduhimbazamusyi kuko umukino ari ibihumbi 30 kandi bakaba bishyuza imikino 4.
Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na perezida wa Kiyiovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ntawabuza abavuga kuvuga ariko bo muri Kiyovu Sports bameze neza nta kibazo kirimo.
Ati “ikipe iyo irimo kwitwara neza, ibica intege biba ari byinshi, amagambo aba ari menshi, uretse no muri Kiyovu Sports no mu yandi makipe ubaye utarahemba ukwezi kwa 11 ntabwo waba waciye inka amabere, kuba uduhimbazamusyi tubaye tutaratangwa nabyo dufite uko tuba twaravuganye n’abakinnyi tuzayabaha kandi dufite ubutumwa tuba twabahaye n’uburyo tuba twavuganye nabo, ibyo byose rero biba bivugwa tubyima amatwi kuko ntaho bihuriye n’ukuri, nitwe tuzi ibyo tuba twavuaganye n’abakinnyi.”
Uduhimbazamusyi ikipe ya Kiyovu Sports itaraha abakinnyi ari utw’imikino 4 batsinze Gicumbi FC, Musanze FC, Etincelles na Rayon Sports.
Ibitekerezo