Uyu munsi ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.
Nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize abakinnyi ba Kiyovu Sports bapimwe icyorezo cya Coronavirus, uyu munsi batangiye umwiherero ndetse banakora imyitozo ya mbere.
Ni imyitozo yabereye ku kibuga cya Mumena aho iyi kipe n’ubundi isanzwe ikorera imyitozo,ikaba yayobowe n’umoza mukuru Karekezi Olivier. Ikaba kandi yakozwe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Umutoza wungirije w’iyi kipe, Camarade yavuze ko bitewe n’igihe abakinnyi bari bamaze badakina basanze batari ku rwego rwiza ariko bakaba bagiye kubikoraho.
Ati"Amezi yari abaye menshi badakina, ntabwo rero navuga ko urwego ari rwiza, urwego urabona ko ruri hagati ariko uko twabibonye twabonye atari bibi cyane ubwo biraza gukosorwa muri ino minsi tugiye gukora imyitozo, turakomeza guhera ejo kugeza igihe byibuze bazaba bameze neza."
Avuga ku bakinnyi batakoze imyitozo barimo Kimenyi Yves, yavuze ko byatewe n’utubazo tw’umubiri(uburwayi), ariko ngo guhera ejo azaba ari kumwe n’abandi imyitozo azayitangira
Imyitozo y’uyu munsi ikaba yibanze mu kongerera ingufu abakinnyi bitewe n’igihe bari bamaze badakina.
Iyi kipe ikaba icumbitse kuri hoteli imwe mu Kiyovu aho izahava ku munsi w’ejo yerekeza ku Ruyenzi aho umwiherero nyirizina izawukorera, gusa izajya iza kwitoreza ku Mumena.
AMAFOTO: UWIHANGANYE Hardy
)
Ibitekerezo