Siporo

Kiyovu Sports yatangiye shampiyona itsindwa na Rutsiro FC(AMAFOTO)

Kiyovu Sports yatangiye shampiyona itsindwa na Rutsiro FC(AMAFOTO)

Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 yatangiye uyu munsi Rutsiro itungura Kiyovu Sports iyistinda 2-1

Iyi shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda, itsinda B rya Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United na Rutsiro FC ryafunguye shampiyona aho Kiyovu Sports yari yasuye Rutsiro FC.

Kiyovu Sports ntabwo yari ifite rutahizamu Babuwa Samson.

Ku munota wa 7 Saba Robert yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere kuri penaliti. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ndarusanze Jean Claude kuri penaliti ku munota wa 12.

Kiyovu Sports yashatse igitego cya kabiri ariko ntibyakunda ahubwo Rutsiro FC ibabonamo icya kabiri ku munota wa 79 gitsinzwe na Hatangimaba Eric. Umukino warangiye ari 2-1.

Undi mukino wo mu itsinda B uzaba ku munsi w’ejo Gasogi United izakina na Rayon Sports.

11 ba Kiyovu Sports babanjemo
11 ba Rutsiro FC babanjemo
Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports
Penaliti ya Saba yatsinze
Saba Robert watsinze igitego cya Kiyovu Sports

AMAFOTO: NYAMINANI Isabella

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top