Nyuma yo gutangaza ko azatsinda Rayon Sports ariko ikamugarika mu mukino ufungura shampiyona yemeye ko iyi kipe yabatsinze bitewe n’amakosa bakoze.
Wari umukino ufungura shampiyona ya 2023-24 wabaye ejo ku wa Gatanu maze Rayon Sports iyitsinda 2-1.
Ni umukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi aho perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yari yavuze ko azatsinda Rayon Sports akayambura ubusa.
Nyuma y’uyu mukino, KNC yavuze ko atavuga ko abakinnyi be bamutengushye kuko bafite imikino myinshi bazakina na Rayon Sports irimo.
Ati "Ntabwo uyu munsi abakinnyi badutengushye, ntekereza ko hari byinshi bazakora, bafite byinshi, dufite imikino myinshi Rayon Sports izatwakira, tuzakina."
Yakomeje avuga ko yemera ko batsinzwe ko Rayon Sports yungukiye mu makosa bakoze.
Ati "Oya uko biri kose uko yadutsinze, yungukiye mu makosa yacu, mu mupira w’amaguru iyo ukoze amakosa barakurasa, ni nk’aho ari ibitego twitangiye ubwacu."
"Ni ikipe nziza ariko urebye uburyo badutsinzemo wabonye ko umutoza yabibonye akuramo umwana wari urimo ashyiramo Mugabe umukino urahinduka ibyo rero iyo habaye amakosa aba bakinnyi baracyari bato, bashobora gutinya umukino ibyo ubyumve."
Yavuze ko kandi ntacyo yavuga ku misifurire y’uwo mukino kuko n’ibyo yavuga yashidikanyijeho atabibonye neza.
Aya makipe amaze guhura imikino 10, Rayon Sports imaze gutsindamo imikino 6, banganya 3 ni mu gihe Gasogi United yatsinzemo 1.
Ibitekerezo
Emmanuel uwineza
Ku wa 19-08-2023Nonese umukino umwe gasogi yatsinze rayon sport mumikino icumi niho Knc ashingira avugako azayandagaza Koko nutagera ntagereranya ko inkoko ishonda Ako izamira