Siporo

Ku isabukuru ye myugariro wa APR FC yahamije urwo akunda inkumi bamaranye imyaka 6, iby’ubukwe bwabo

Ku isabukuru ye myugariro wa APR FC yahamije urwo akunda inkumi bamaranye imyaka 6, iby’ubukwe bwabo

Karera Hassan, myugariro wa APR FC hamije urukundo akunda inkumi bamaranye imyaka 6 ndetse ko n’ubukwe babuteganya vuba.

Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, buri tariki ya 14 Ukwakira yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 24.

Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana 4, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Karera Hassan yavuze ko mu buzima bwe kuva yavuka nta kintu kiramubabaza.

Ati “mu buzima bwanjye ibintu byambayeho byiza ni byinshi, ntakubeshye kuva navuka nta kintu kirambabaza ku buryo ntazibagirwa, ni ibintu bisanzwe.”

Ahamya ko aho ageze mu rugendo rwe rwa ruhago hamushimishije kandi afite intego yo kugera kure.

Ati “aho ngeze muri ruhago yanjye ndahishimira cyane, ubona ko ari urwego rwiza ndimo ndatera imbere. Nifuza kuzakina ku rwego rwisumbuyeho nkaba najya no hanze kandi birashoboka.”

Uyu mukinnyi kandi yahishuye ko yahamije urukundo akunda umukobwa bamaranye imyaka 6, avuga ko mu gihe kitarambiranye bazakora ubukwe.

Ati “mu rukundo mpagaze neza cyane. Mfite umukunzi yitwa Umutoni Diane, tumaranye imyaka 6. Ubukwe ni vuba turabiteganya, ntabwo nakubwira ngo mu mwaka utaha ariko ni vuba.”

Umutondi Diane ubwo Karera Hassan yatsindaga igitego Mogadishu City Club cyatumye APR FC ikomeza mu kindi cyiciro, yamushimiye avuga ko yitwaye neza kandi ko abizi ko no mu minsi iri imbere azabikora.

Karera Hassan ni myugariro winjiye muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka akaba yari avuye muri AS Kigali yinjiyemo avuye muri Kiyovu Sports.

Karera Hassan yizihije isabukuru y'imyaka 24, avuga ko afite inkumi bamaranye imyaka 6 bakundana
Umutoni Diane umukunzi wa Karera Hassan
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top