Ku nshuro ya 2 Muhadjiri ashobora gutandukana na AS Kigali atayikiniye umukino n’umwe
Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe, Hakizimana Muhadjiri ashobora gutandukana n’iyi kipe atayikiniye aho ashobora kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.
Nyuma y’uko ikipe ya Yanga itandukanye n’abakinnyi bagera kuri 17 barimo n’umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, rutahizamu Bernard Morrison werekeje muri Simba SC, Yanga yatangiye kwiyubaka.
Mu bakinnyi iyi kipe ishaka nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo kubitangaza, hari na rutahizamu w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri.
Uyu musore ni umwe mu bo iyi kipe irimo gushakisha kugira ngo ajye kubafasha mu gushaka ibitego, bivugwa ko barimo gufashwa na mukuru we Haruna Niyonzima uri no mu Rwanda mu kiruhuko.
Nyuma y’ibiganiro birebire na Rayon Sports, tariki ya 6 Kanama, Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali, ariko akaba yaratangaje ko gahunda zo kujya hanze zitarangiye ahubwo yasinyiye iyi kipe kugira ngo agire aho abarizwa kuko yanabonaga iminsi irimo kugenda kandi amakipe yo hanze atarimo yihutisha ibintu.
Muhadjiri aramutse atandukanye na AS Kigali atayikiniye ntibyaba ari ubwa mbere kuko no muri 2016 yari yasinyiye iyi kipe ya AS Kigali avuye muri Mukura VS ariko ntiyayikinira ahubwo yahise yerekeza muri APR FC.
Ibitekerezo
Nishimwe aline
Ku wa 15-08-2020Muhadjiri niyijyendere nyine ntakundi byagendA kukohose nugushakisha
Nishimwe aline
Ku wa 15-08-2020Muhadjiri niyijyendere nyine ntakundi byagendA kukohose nugushakisha
Nishimwe aline
Ku wa 15-08-2020Muhadjiri niyijyendere nyine ntakundi byagendA kukohose nugushakisha
Bernard
Ku wa 15-08-2020Muhagjiri nibamureke ashakire umugati ahandi.
Bernard
Ku wa 15-08-2020Muhagjiri nibamureke ashakire umugati ahandi.
Bernard
Ku wa 15-08-2020Muhagjiri nibamureke ashakire umugati ahandi.
Jyewe
Ku wa 15-08-2020Muhadjil n’a pas d’avenir.il est indiscipline4
Jyewe
Ku wa 15-08-2020Muhadjil n’a pas d’avenir.il est indiscipline4
Jyewe
Ku wa 15-08-2020Muhadjil n’a pas d’avenir.il est indiscipline4
Iness munyana
Ku wa 15-08-2020Uno mukinnyi muhadjir umenya atanagira gahunda
Ramutsa Gilbert
Ku wa 14-08-2020Hakizimana,we akorana namakipe afite cash nagenda ASKIGALI yihangane.