Siporo

Ku nshuro ya 2 Muhadjiri ashobora gutandukana na AS Kigali atayikiniye umukino n’umwe

Ku nshuro ya 2 Muhadjiri ashobora gutandukana na AS Kigali atayikiniye umukino n’umwe

Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe, Hakizimana Muhadjiri ashobora gutandukana n’iyi kipe atayikiniye aho ashobora kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.

Nyuma y’uko ikipe ya Yanga itandukanye n’abakinnyi bagera kuri 17 barimo n’umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, rutahizamu Bernard Morrison werekeje muri Simba SC, Yanga yatangiye kwiyubaka.

Mu bakinnyi iyi kipe ishaka nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo kubitangaza, hari na rutahizamu w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri.

Uyu musore ni umwe mu bo iyi kipe irimo gushakisha kugira ngo ajye kubafasha mu gushaka ibitego, bivugwa ko barimo gufashwa na mukuru we Haruna Niyonzima uri no mu Rwanda mu kiruhuko.

Nyuma y’ibiganiro birebire na Rayon Sports, tariki ya 6 Kanama, Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali, ariko akaba yaratangaje ko gahunda zo kujya hanze zitarangiye ahubwo yasinyiye iyi kipe kugira ngo agire aho abarizwa kuko yanabonaga iminsi irimo kugenda kandi amakipe yo hanze atarimo yihutisha ibintu.

Muhadjiri aramutse atandukanye na AS Kigali atayikiniye ntibyaba ari ubwa mbere kuko no muri 2016 yari yasinyiye iyi kipe ya AS Kigali avuye muri Mukura VS ariko ntiyayikinira ahubwo yahise yerekeza muri APR FC.

Muhadjiri yari aherutse gusinyira AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nishimwe aline
    Ku wa 15-08-2020

    Muhadjiri niyijyendere nyine ntakundi byagendA kukohose nugushakisha

  • Bernard
    Ku wa 15-08-2020

    Muhagjiri nibamureke ashakire umugati ahandi.

  • Bernard
    Ku wa 15-08-2020

    Muhagjiri nibamureke ashakire umugati ahandi.

  • Bernard
    Ku wa 15-08-2020

    Muhagjiri nibamureke ashakire umugati ahandi.

  • Jyewe
    Ku wa 15-08-2020

    Muhadjil n’a pas d’avenir.il est indiscipline4

  • Jyewe
    Ku wa 15-08-2020

    Muhadjil n’a pas d’avenir.il est indiscipline4

  • Jyewe
    Ku wa 15-08-2020

    Muhadjil n’a pas d’avenir.il est indiscipline4

  • Iness munyana
    Ku wa 15-08-2020

    Uno mukinnyi muhadjir umenya atanagira gahunda

  • Ramutsa Gilbert
    Ku wa 14-08-2020

    Hakizimana,we akorana namakipe afite cash nagenda ASKIGALI yihangane.

IZASOMWE CYANE

To Top