Siporo

Kubisobanura aka kanya biragoye – Mashami Vincent

Kubisobanura aka kanya biragoye – Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuga ko nyuma yo kunganya na Cape Verde i Kigali kubisobanura bigoye kuko bagiye gukina uyu mukino bazi ko nibawutsinda barara ku mwanya wa 2 ariko bikaba byaje kubangira.

Ku munsi w’ejo Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Cape Verde 0-0 mu mukino w’umunsi wa 5 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

Amavubi yagiye gukina uyu mukino abizi neza ko kuwutsinda ari buve ku mwanya wa nyuma n’inota 1 agafata umwanya wa 2 n’amanota 4 yari kuba anganya na Mozambique, ni mu gihe Cape Verde yo yari kuguma ku manota 3, Cameroun ifite 10.

Ntabwo byaje gukundira Mashami Vincent n’abasore be kuko iminota 90 yose yarangiye nta ntsinzi babonye ahubwo banganya 0-0.

Nyuma y’uyu mukino Mashami yavuze ko na we ubwe atabona uko abisobanura kuko bagiye gukina uyu mukino babizi neza ko kuwutsinda hari aho bibakura n’aho bibageza.

Ati“ikijyanye n’imibare twari twabikoze byose, abakinnyi bari babizi ko amanota 4 ari buturaze ku mwanya wa 2, ngira ngo rero kubisobanura aka kanya biragoye, aho twari turi ni habi ariko aho twari tugiye kurara dutsinze uyu mukino hari kuba ari heza cyane ku buryo hari kutwibagiza iminsi yose yashize, umupira ni uko upanga ibi n’ikibuga gipanga ibyacyo.”

Yakomeje avuga ko amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika asa nayagabanutse ariko bari bukomeze kwitegura imikino 2 uwa Mozambique na Cameroun basigaje.

Ati“turakomeza kwitegura, dusigaje umukino wa Mozambique Kigali na Cameroun hanze, wenda mu rugo birashoboka cyane ko twakwitwara neza wenda tukareba uko itsinda rizarangira tugiye gukina umukino wacu wa nyuma muri Cameroun yo yamaze kubona itike yayo.”

Imikino u Rwanda rusigaje harimo uwo ruzakiramo Mozambique ku wa 22 Werurwe 2021 i Kigali ndetse n’uwo ruzasuramo Cameroun tariki ya 30 Werurwe muri Caeroun.

Mashami Vincent ngo imibare bari bayifite ariko biranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top