Siporo

Kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege wasara, byaruta nkabireka - Umukunzi wa Cristiano, Georgina Rodriguez

Kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege wasara, byaruta nkabireka - Umukunzi wa Cristiano, Georgina Rodriguez

Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye "private jet" n’aho ubundi atari kwihanganira kugendana na Cristiano mu ndege rusange.

Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buzima bwe yise "I’m Georgina" kinyura kuri Netflix.

Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bakoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege, byaruta agahagarika kugenda, impamvu nta yindi ni akavuyo byajya biteza kubera ubwamamare bw’uyu mukinnyi.

Ati "Indege yihariye ituma urugendo rworoha. Iyo ngomba kuba ndi mu kibuga cy’indege amasaha 2 na Cristiano nanasara, byatuma nkabireka. "

Rodriguez kandi yahishuye ibintu agenderaho iyo bagiye kujya mu biruhuko, basaba hoteli izabakira kuba ifite ibyumba byinshi, pisine y’umwihariko, kuba babona mu buryo bworoshye ubwato buto bwo gutemberamo n’ibindi.

Rodriguez avuga ko kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy'indege atari kubishobora
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top