Siporo

Kwizera Olivier asezeye umupira w’amaguru

Kwizera Olivier asezeye umupira w’amaguru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, wakiniye amakipe atandukanye, Kwizera Olivier yamaze gusezera umupira w’amaguru.

Mu kiganiro Program Umufana cyo kuri Radio Flash, Kwizera Olivier yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru burundu.

Ati “Amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n’ahandi hatari hano mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko adasezeye kuko yabuze ikipe ahubwo byose biri muri gahunda yo kuba yarafashe umwanzuro wo gusezera umupira w’amaguru kandi agasezera nta kipe afitiye amasezerano.

Kwizera kandi yashimangiye ko nta hantu bihuriye n’igihano aheruka guhabwa n’Urukiko kubera gukoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi.

Kwizera Olivier asezeye umupira nyuma y’uko tariki ya 6 Nyakanga 2021 yari yakatiwe n’Urukiko umwaka usubitswe kubera guhamwa n’icyaaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, akaba yari yaratawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Kuva 2016 kugeza 2017 yakiniye ikipe ya Bugesera FC, yayivuyemo yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, batandukanye mu ntangiriro za 2019, mu Kuboza 2019 asinyira Gasogi United amezi atandatu ayivamo ajya muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

Iyi kipe ikaba yanifuzaga kumwongerera amasezerano ariko akaba atabikozwa, ni mu gihe binavugwa ko APR FC iri mu makipe nayo yamwifuzaga.

Kwizera Olivier yasezeye umupira w'amaguru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top