Siporo

Kwizera Olivier, Rwatubyaye, Yannick na Haruna mu bakinnyi babonye amanota yo hejuru ku mukino wa Cape Verde

Kwizera Olivier, Rwatubyaye, Yannick na Haruna mu bakinnyi babonye amanota yo hejuru ku mukino wa Cape Verde

Amvubi y’u Rwanda yaraye anganyije na Cape Verde na 0-0 mu mukino w’umunsi wa 3 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, n’ubwo nta gitego cyabonetsemo ariko umuntu wese warebye uyu mukino aracyatekereza ku munyezamu Kwizera Olivier.

Ni umukino wabereye kuri Estadio Nacional Cabo Verde muri Cape Verde ku mugoroba w’ejo hashize aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Amavubi yinjiye muri uyu mukino abizi neza ko asabwa kuwutsinda ku kabi na keza ari nayo mpamvu abasore bayo bagerageje kwitanga bagakora ibishoboka byose n’ubwo ibitego byabuze.

Muri rusange Cape Verde yarushije Amavubi ndetse yabonye n’amahirwe menshi aba yavuyemo ibitego ariko umunyezamu Kwizera Olivier yabaye maso iminota 90 yose.

ISIMBI yifashishije bamwe mu banyamakuru bakurikiranye uyu mukino ndetse n’abatoza, batanze amanota ku bakinnyi b’u Rwanda bakinnye uyu mukino uko ari 11 babanje mu kibuga na 2 bagiyemo basimbura.

Umunyezamu Kwizera Olivier 9 pts

Ni umunyezamu wari umaze i imyaka 2 adakandagira mu izamu ry’u Rwanda, yaherukagamo ku wa 9 Nzeri 2018 ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d’Ivoire 2-1 nabwo hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, yaje gukora ikosa ryavuyemo igitego bituma atakaza umwanya we.

Uyu munyezamu ku mugoroba w’ejo ni we wari wagarutse mu izamu, yakoze akazi gakomeye aho yahanganye n’abasore ba Cape Verde akuramo imipira yabo yakabaye yavuyemo ibitego irenga 6, ni umusore wagaragaje ko ari mu mukino kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Kwizera Olivier mu minota 90 nta kosa na rimwe yakoze

Abakinnyi 4 bakinnye mu bwugarizi

Mu bwugarizi bw’u Rwanda, nyuma y’uko Nirisarike Salomon ataje kubera icyorezo cya Coronavirus yanduye, mu mutima w’ubwugarizi hakinnye Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry. Ni Abasore bagaragaje gutuza cyane ndetse birinda gukora amakosa menshi atari ngombwa.

Wabonaga ko birinda cyane ko binjiranwa mu rubuga rw’amahina n’inshuro byabaye cyane ko basatirwaga cyane birinze kuba bakora amakosa yavamo penaliti.

Bagaragaje guhuza ariko Rwatubyaye yagaragaje gukinisha imbaraga n’ubwenge yambura imipira ba rutahizamu ba Cape Verde kuri tackles ze azwiho, ejo byari byamuhiriye. Abudul yahawe amanota 8.5, Manzi Thierry ahabwa 8.

Abugarira ku mpande Imanishimwe Emmanuel na Omborenga Fitina, ni bamwe mu basore bahuye n’akazi gakomeye, byatumye Amavubi adasatira cyane nk’uko bisanzwe bizwi ko aba basore babafasha gusatira bahindura impira imbere y’izamu, ntabwo byaraye biboroheye cyane bitewe n’uko Amavubi nayo yasatirwaga.

Mu gice cya mbere Mangwende ntabwo yagaragaye cyane kuko yasaga n’uwugarira cyane bituma adatanga ibimipira myinshi, Omborenga na we mu gice cya mbere yahinduye imipira n’ubwo itari myinshi, mu gice cya kabiri aba basore batinyutse nabo batangira kuzamuka batanga akazi kuri Cape Verde. Omborenga yahawe amanota 6.5 Mangwende ahabwa 6.

Omborenga Fitina yatanze ibyo yari afite n'ubwo bitari byoroshye
Mangwende ntabwo na we yorohewe n'uyu mukino
rwatubyaye yagaragaje urwego ruri hejuru cyane
Manzi Thierry yitwaye neza mu bwugarizi

3 bakinnye hagati

Hagati h’u Rwanda hakinnye Yannick Mukuzi, Ally Niyonzima imbere yabo gato hari Djihad Bizimana.

Ni abasore bagaragaje guhuza cyane nk’ibisanzwe Yannick ku mikino minini aba yiteguye kandi nta makossa akora, ni umwe mu basore batatumye hagati ha Cape Verde hadahumeka kuko yabashyiragaho igitutu, yambura imipira myinshi, Ally Niyonzima nawe ari hafi ye amufasha kwaka imipira bahita bayitanga kwa Djihad wagaburiraga ubusatirizi, yari yasabwe n’umutoza ko mu gihe umupira watakaye agaruka hagati gufasha ba Yannick, ibintu yakoze neza cyane. Yannick yahawe amanota 8, Ally 7.5 Djihad 7.

Yannicka Mukunzi ntiyatumaga bahumeka
Ally Niyonzima yafashije cyane mu kibuga hagati
Djihad Bizimana yagerageje gukurikiza amabwiriza yari yahawe n'umutoza

3 basatiraga

Ubusatirizi bw’u Rwanda bwarimo Jacques wanyuraga ku ruhanderw’iburyo, Haruna wacaga ku ruhande rw’ibumoso na Kagere wari rutahizamu.

Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Jacques Tuyisenge wagiye gukina uyu mukino bivugwa ko aifte imvune, ni umusore mu gice cya mbere cy’umukino wabona asa n’uwibuze mu mukino imipira afashe imwe n’imwe agahita ayamburwa, ibintu byatumye asimburwa ku munota wa 70 na Muhire Kevin.

Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’Amavubi, ni umwe mu bakinnyi bari mu mukino cyane, yagerageje gufasha abakinnyi bo hagati, akagira uruhare mu kwambura imipira ndetse agakinisha bagenzi be, ni umwe mu bakinnyi batunguranye bitewe n’uko abantu bamukegaga. Meddie Kagere n’ubwo nta mahirwe menshi yabonye imbere y’izamu, yagerageje guha akazi ubwugarizi bwa Cape Verde n’ubwo nta mipira myinshi yabonye. Haruna yahawe amanota8, Jacques Tuyisenge6, Meddie Kagere7.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza
Ntiryari ijoro rya Jacques Tuyisenge
Kagere yahatanye biranga

Abasimbura

Amavubi yakoze impinduka 2 gusa. Muhire Kevin yinjiyemo ku munota 70 asimbuye Jacques Tuyisenge, ni umukinnyi wagiyemo mu minota mike yakinnye yafashije u Rwanda mu buryo bwo kugumana umupira bigatuma bagenzi be bafata umwanya, bituma igitutu Cape Verde yashyiraga ku Mavubi kigabanuka. Yahawe amanota 6.

Iyabivuze Ose yinjiye mu kibuga ku munota wa 80 asimbuye Haruna Niyonzima yahawe amanota5.5.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top