Siporo

Léandre Onana ni uwo gutangwaho ibya Mirenge kugira ngo akinire Amavubi?

Léandre Onana ni uwo gutangwaho ibya Mirenge kugira ngo akinire Amavubi?

Zimwe mu nkuru zigezweho zirebana n’ikipe y’igihugu Amavubi, ni uko umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Léandre Onana Willy Essomba arimo kuganirizwa ngo abe yakwemera gukinira u Rwanda.

Ibi si bishya kuko ibihugu byinshi iyo bibonye umukinnyi wabifasha, iyo yemeye bamuha ubwenegihugu agakinira icyo gihugu.

Si na bishya ku Rwanda hari benshi bagiye babuhabwa baza gufasha u Rwanda mu bihe bitandukanye, uyu muco bawucitseho 2014 ubwo u Rwanda rwahanwaga nyuma y’uko bigaragaye ko Daddy Birori wakiniraga u Rwanda yari afite andi mazina asanzwe akiniraho. Byatumye n’abari barabuhawe muri ubwo buryo babwamburwa.

Byongeye kugaruka umwaka ushize ubwo ku ikubitiro uwabuhawe ari umunya-Côte d’Ivoire, Gerard Bi Goua Gohou.

Ubu inkuru igezweho ni uko na Léandre Onana ubu arimo kuganirizwa ngo yemere gukinira Amavubi, ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Carlos Alós Ferrer yarabyemeje.

Si ibiganiro bishya kuko bimaze igihe kuva mu mwaka ushize nibwo uyu mukinnyi yegerewe gusa bikomeza gutinzwa n’ibyo yifuza.

Ni umukinnyi wifuza ko kugira ngo yemere gukinira u Rwanda agomba guhabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ababyeyi be bakagurirwa inzu nziza muri Cameroun.

Ni umukinnyi w’umuhanga usatira anyuze ku mpande cyangwa akaba yanakina inyuma ya ba rutahizamu, gusa na none ubwo buhanga bwe wakibaza niba ari ubwo gutangwaho ako kayabo.

Ni umukinnyi w’umuhanga ariko na none ni umukinnyi ukunda kuvunika ubusa, mu myaka 2 amaze muri Rayon Sports igihe kinini yakimaze mu mvune, aho yari imukeneye ni gake yamubonye ku buryo kwizera ko Amavubi azamubona igihe cyose bigoye.

Gukinira ikipe y’igihugu ubundi ntibyagasabye ko wishyurwa, yego birumvikana kuba ari u Rwanda rumukeneye kandi atari umunyarwanda hari motivation agomba guhabwa ariko na none wakibaza niba yakageze ku byo twavuze haruguru.

Guhabwa uyu murengera w’amafaranga bishobora kuzana umwuka mubi mu ikipe y’igihugu cyane ku bakinnyi b’abanyarwanda bo bahamagarwa bakitabira nta n’igiceri bahawe, ni mu gihe n’uwo bazanye nta kinini aje guhindura cyangwa abarusha ahubwo urebye neza ushobora gusanga ari ku nyungu za bamwe.

Si umukinnyi u Rwanda rurwanira n’ibindi bihugu. Biramutse bibaye ko wenda yifuzwa n’ibindi bihugu, bitewe n’impano wagenekereza ukabyumva ko ari ukugira ngo batamutwara ariko ni umukinnyi utanifuzwa n’igihugu cye cya Cameroun.

Kuba agejeje imyaka 23 igihugu cye kitamutekerezaho ndetse nta n’ikindi kiramushaka, na we byakamuteye ipfunwe akumva ko akwiye koroshya akishimira ko hari igihugu cyamutekerejeho na we ntagorane akemera gukinira Amavubi.

Onana aravugwa mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top