Siporo

Lomami Marcel yavuze ikintu cyahindutse muri Rayon Sports

Lomami Marcel yavuze ikintu cyahindutse muri Rayon Sports

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel avuga ko nta kintu gisanzwe cyahindutse muri iyi kipe uretse kubegera akabaganiriza bakaba inshuti nta kindi.

Lomami Marcel ni we urimo gutoza Rayon Sports nyuma y’uko iyi ikipe ihagaritse umutoza mukuru wayo, Irambona Masudi Djuma mu gihe cy’ukwezi.

Nyuma y’ihagarikwa ry’uyu mutoza, bisa n’aho hari ibintu byinshi byahindutse kuko n’intsinzi zabuze bisa n’aho zatangiye kuboneka.

Lomami Marcel avuga ko nta kintu gihambaye cyahindutse muri iyi kipe uretse kuba yarabaganirije gusa, akabagira inshuti yabo.

Ati “Urebye nta kintu kidasanzwe cyahindutse muri Rayon Sports, ikintu cya mbere ni ukuba hafi ya bariya bahungu, narabaganirije cyane n’ibibazo by’imyitwarire twagerageje kubikosora, mwabonye ko bari hejuru ku kinyabupfura no mu bintu byose.”

Yakomeje avuga ko yabagize inshuti, abasaba kumwisanzuraho nabo bemera kumufasha bagashakira hamwe intsinzi.

Ati “Narabegereye mbagira inshuti, nabaye inshuti yabo cyane, icyo nabasabye ni uko tugomba gufashanya mu kazi, banyisanzureho nk’inshuti yabo, nka mukuru wabo, nabo banyijeje ko ibyo nzabasaba nabo biteguye.”

Nyuma y’ihagarikwa rya Masudi, Rayon Sports imaze kubona amanota 7/9, mu mikino 3 bamaze gukina banganyije na Gorilla FC, batsinda AS Kigali na Police FC.

Lomami avuga ko nta cyahindutse uretse kwiyegereza abakinnyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top