Siporo

’Malaya! Malaya! Malaya’ - Abafana ba Kiyovu Sports bariye karungu batuka Mukansanga Salima

’Malaya! Malaya! Malaya’ - Abafana ba Kiyovu Sports bariye karungu batuka Mukansanga Salima

Nyuma yo kutishimira imisifurire ku mukino wabahuje na Gasogi United, abafana ba Kiyovu Sports bibasiye umusifuzi Mukansanga Salima bamuririmba ko ari indaya ndetse ko ashaje.

Uyu munsi Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salima ni we wamusifuye aho warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

Bagize bati "urashaje, urashaje, urashaje."

Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati "Malaya! Malaya! Malaya!."

Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Ibikorwa nk’ibi ntabwo byari bimenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda ko abafana bashobora kwibasira umusifuzi aho ibikorwa nk’ibi byaherukaga ku mukino wahuje Etincelles na AS Kigali mu Kuboza 2021 aho amakipe yanganyije na 1-1, umusifuzi yari yongeyeho iminota 10 ari na yo AS Kigali yishyuyemo Etincelles, nyuma y’uyu mukino abafana birunze mu kibuga bashaka gusagarira abasifuzi ariko polisi iritambika.

Salima ni we wasifuye uyu mukino ariko bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports ntibishimiye ibyemezo yagiye afata
Ubwo yari asoje umukino we na Moise wari umusifuzi wa 4 berekeza mu rwambariro nibwo abafana ba Kiyovu Sports bamuririmbye bati "Malaya!"
Umwe yamanutse ashaka kujya kumusagarira abashinzwe umutekano baritambika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ngabo
    Ku wa 24-01-2023

    Mukansanga yakoze igikwiye

  • Ngabo
    Ku wa 24-01-2023

    Mukansanga yakoze igikwiye

  • Ngabo
    Ku wa 24-01-2023

    Mukansanga yakoze igikwiye

  • Tuyishime emmy
    Ku wa 23-01-2023

    Aoo

  • Tuyishime emmy
    Ku wa 23-01-2023

    Aoo

  • Peter
    Ku wa 22-01-2023

    Abayovu niko babaye ntibyantangaza.
    Gutwara ibikombe byarabananiye none barahimbira mu gutukana.
    Gasogi ko isanzwe ibatsinda ni Salima uba wabasifuriye buri gihe?

  • Nkurunziza Jean pierre
    Ku wa 22-01-2023

    Inzego zibishinzwe zibikutikirane gutukana muruhame ni iteshagaciro mu mukino habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya tujye dutoza imitima kwakira ibyavuyemo .

  • Nkurunziza Jean pierre
    Ku wa 22-01-2023

    Inzego zibishinzwe zibikutikirane gutukana muruhame ni iteshagaciro mu mukino habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya tujye dutoza imitima kwakira ibyavuyemo .

  • Kayinamura Duff
    Ku wa 22-01-2023

    Nukuri bino ntago byari bikwiye kbx, ahubwo federation ibishinzwe ibafatire ibihano bikwiye kugirango nundi wese atazongera kubitekereza

  • Havugimana
    Ku wa 22-01-2023

    Mugemwera ntimugashake ibyo mutakore niyo yayo

  • Uwase Diane
    Ku wa 21-01-2023

    Ahhhh nukuri ntibikwiye kubanyarwanda mumusabe imbabazi mwahemutse cyn

  • -xxxx-
    Ku wa 21-01-2023

    Njye mbona abantu bo murwanda iyo amakipe yayo yatsinzwe bavuga ko basifuriwe nabi ariko batsinda ntibabivuge ko basifuriwe nabi Bose nintamunoza pe ahubwo bakwiye guhanwA pe

  • Ferguson
    Ku wa 21-01-2023

    ABA bafana ndabagaye rwose nanjye nkunda kiyovu sports kuva kera .Salima yasifuye neza rwose .ahubwo bakurikiranwe bahanwe uku nugusebya umuntu .abafana Bo mu Rwanda bamwe ntibazi umupira rwose ahangaha barengereye .uyu yubashye ifirimbi nawe iramwubaha dore Aho ageze muri world cup 2 yikurikiranya atazi ibyo Akora . Komeza Kandi ukomereze Aho Salima Wu Rwanda komeza utsinde .kuko ibyo ukora urabizi Kandi ukora kinyamwuga ubahwa ubahwa .abafana bakoze ibyo ndabagaye basabe imbabazi ntibazongere

  • Eric
    Ku wa 21-01-2023

    Rwose abwyovu bigaye pe

IZASOMWE CYANE

To Top