Siporo

Manchester City yegukanye Premier League, Arsenal iruhira ubusa (AMAFOTO)

Manchester City yegukanye Premier League, Arsenal iruhira ubusa (AMAFOTO)

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanywe na Manchester City nyuma yo gutsinda West Ham United ni mu gihe Arsenal gutsinda Everton ntacyo byayifashije.

Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 ni bwo shampiyona y’u Bwongereza umwaka w’imikino wa 2023-24 yasozwaga aho igikombe cyegukanywe na Manchester City.

Uyu munsi wa nyuma wagiye gukinwa, Manchester City ari iya mbere n’amanota 88, Arsenal ari iya kabiri n’amanota 86 akaba ari yo makipe yagombaga kuvamo imwe yegukana igikombe cya shampiyona.

Arsenal yasabwaga gutsinda umukino wa yo yari ifitanye na Everton ubundi igategereza ko Manchester City itsindwa na West Ham United ibintu byari bigoranye cyane.

Arsenal yaje kuruhira ubusa ubwo yatsindaga Everton 2-1 ariko Manchester City na yo yitsindira West Ham United 3-1.

Everton ikaba ari yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 40 ku gitego cyatsinzwe na Idrissa Gana Gueye.

Ibi byishimo bya Everton ntibyamaze kabiri kuko Takehiro Tomiyasi acyishyura ku munota wa 43, hari mbere y’uko Kai Havertz atsinda agashinguracumu ku munota wa 89.

Manchester City itagombaga gukora ikosa iryo ari ryo ryose, igikombe isa n’aho yakegukanye mu gice cya mbere aho ku munota wa kabiri Phil Foden yari yamaze kugiterekamo no ku munota wa 18 ashyiramo icya kabiri. Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka ku munota wa 42, Mohammed Kudus yatsindiye West Ham United igitego cya mbere. Rodri yaje gushimangira intsinzi ya Manchester City ku munota wa 59 ayitsindira igitego cya 3.

Kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yitwa First Division kugeza ibaye Premier, Manchester City ikaba iki ari igikombe cya 10 cya shampiyona yegukanye. Iki kibaye igikombe cya kane yegukanye yikurikiranya.

Manchester City yishimira ibitego bya yo
Byari ibyishimo bikomeye
Umutoza Guadiola akomeje kwandika amateka
Kwambara ntibyari bikiri ngombwa
Man City yegukanye igikombe cya 4 yikurikiranya
Arsenal byanze...
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top