Siporo

Mangwende yakomoje ku kazi Niyomugabo Claude yamuhaye

Mangwende yakomoje ku kazi Niyomugabo Claude yamuhaye

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Iminishimwe Emmanel[Mangwende], avuga ko iyi kipe kuba yaraguze Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe byatumye atirara ahubwo yakoze cyane kugira ngo yizere umwanya uhoraho.

Umwaka ushize wa 2019, APR FC yafashe umwanzuro wo kugura undi myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso bamukuye muri AS Kigali ari we Niyomugabo Claude, akaba yarasanzemo Mangwende bakina ku mwanya umwe ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

Abantu babifashe bitandukanye aho bavugaga ko Claude akoze amahitamo mabi kuko atazabona umwanya wo gukina kandi nyamara ari umukinnyi ukiri muto ufite impano ukeneye umwanya uhoraho wo gukina.

Aganira na ISIMBI, Mangwende yavuze ko kuza kwa Niyomugabo Claude byamufashije byatumye akora cyane kuko ari umukinnyi mwiza, bityo ko ikosa ryose yakora yahita atakaza umwanya.

Yagize ati“Claude[Niyomugabo] ni umukinnyi mwiza, gusa ntabwo navuga ngo yaje kugira ngo ansimbure kuko kugira ngo ukine ni uko uba wakoze, iyo ntahari aramfasha, ni umukinnyi watumye ntizera umwanya ubanzamo, ntakoze yanyambura umwanya, ni umukinnyi wampaye akazi gakomeye ndakora cyane kugira ngo ngumane umwanya wanjye. Turakora uwakoze neza ni we ukina, ni umukinnyi ni yo ntahari mba nizeye ko ari bufashe ikipe agatanga nk’ibyo natanga.”

Yavuze kandi ko adahanganiye umwanya na we, ahubwo bakora cyane bityo umutoza uwo abonye ashoboye ni we ujya mu kibuga kandi agafasha ikipe ya bo kwitwara neza.

Niyomugabo Claude, umwe mu basore batanga icyizere mu minsi iri imbere
Mangwende ngo iyo adahari abazi ko nta kibazo cyavuka ku mwanya we Claude ahari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top