Siporo

Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier ariko agira icyo amusaba

Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier ariko agira icyo amusaba

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier bitewe n’uko yaraye yitwaye ku mukino wa Cape Verde ariko amusaba kudapfusha ubusa amahirwe yabonye ahubwo agomba gukora kurushao.

Hari mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 aho Amavubi yanganyije na Cape Verde 0-0, ni umukino Kwizera Olivier yitwaye neza agora cyane ubusatirizi bwa Cape Verde.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Mashami Vincent yashimiye uyu musore utari uherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ati“Olivier ni umunyezamu mwiza ntabwo tubishidikanyaho, uretse wenda rimwe na rimwe ariko na none mu buzima ntabwo bitugendekera uko tubyifuza, yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye ariko ni byiza ko tuzi ubushobozi bwe kandi twaramuganirije, uko yitwaye uyu munsi araza gukomerezaho, biramuha icyizere cy’uko ari umunyezamu mwiza.”

Yasabye uyu mukinnyi kutirara ahubwo agakomeza akabikorera.

Ati“Na we agomba gukomeza kubikorera, agafatirana aya mahirwe yabonye. Umukino mwiza yakinnye kugira ngo akomeze azamure urwego rwe. Usibye we namushimira cyane ariko n’ikipe yose muri rusange yagerageje kumuba hafi yamukoreye na we yabakoreye.”

Ni umunyezamu wari umaze i imyaka 2 adakandagira mu izamu ry’u Rwanda, yaherukagamo ku wa 9 Nzeri 2018 ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d’Ivoire 2-1 nabwo hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, yaje gukora ikosa ryavuyemo igitego bituma atakaza umwanya we.

Kwizera Olivier yaraye akoze akazi gakomeye
Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier ariko amusaba kutirara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kwizera claude
    Ku wa 15-11-2020

    Courage basore bacu

  • Kwizera claude
    Ku wa 15-11-2020

    Courage basore bacu

  • Jodo
    Ku wa 14-11-2020

    Umusorewacunakomerezaho nkabafanaturamushyigikiye

  • Jodo
    Ku wa 14-11-2020

    Umusorewacunakomerezaho nkabafanaturamushyigikiye

  • Nsengiyumva Augustin
    Ku wa 14-11-2020

    Rwose nibyiza pe gusa nugukomeza ishyaka.umurava.insinzi

  • Ndagijimana samuel
    Ku wa 14-11-2020

    Kwizera numuhanga nukoyigiraga umwana muti kandi akuzem

  • Uwizeye vincent
    Ku wa 14-11-2020

    Mashami yitwaye neza n’amavubi bravo bokomerezaho

  • Ockham
    Ku wa 14-11-2020

    Yitwaye neza ariko biriya byo gucenga umukinnyi imbere y’izamu azabireke.

IZASOMWE CYANE

To Top