Siporo

Mashami yasezereye 3 mu mwiherero w’Amavubi

Mashami yasezereye 3 mu mwiherero w’Amavubi

Nyuma y’imitozo y’ejo hashize y’ikipe y’igihugu, umutoza Mashami Vincent akaba yahisemo gusezerera abandi bakinnyi 3 barataha, ni mu gihe akomeje kwitegura umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

Abakinnyi basezerewe ni rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand, umukinnyi ukina hagati afasha abashaka ibitego muri Police FC, Mico Justin na Twizerimana Martin Fabrice na we ukina hagati mu kibuga Police FC.

Asezereye aba bakinnyi nyuma y’uko ku munsi w’ejo yari yakiriye 11 bavuye muri APR FC batatangiranye n’abandi imyitozo, batatu bavuye hanze nabo bamaze kugera mu mwiherero, ni mu gihe n’abandi bakomeza kuza uyu munsi.

Ni ku nshuro ya kabiri Mashami asezereye abakinnyi, ni nyuma yo gusezerera abagera kuri 6 mu gice cya mbere cy’imyitozo yari yabanje.

U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Iradukunda Jean Bertrand yatashye muri 3 umutoza yarekuye
Mico Justin yasezerewe
Martin Fabrice na we yasezerewe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top