Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko yatanguwe n’uburyo Ruboneka Bosco wakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu yitwaye.
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, Ruboneka Bosco yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu irimo yitegura CHAN 2021 izabera muri Cameroun.
Ku munsi wo ku wa Kane Amavubi yakinnye umukino wa gicuti na Congo Brazaville urangira amakipe anganyije ibitego 2-2.
Ni umukino Ruboneka Bosco yakinnye aho yinjiye mu kibuga asimbura Niyonzima Olivier Seif mu gice cya kabiri akaba yari n’umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu.
Nyuma y’uyu mukino Mashami Vincent yavuze ko Ruboneka yitwaye neza cyane ariko na none ngo n’ikipe yose muri rusange yitwaye neza.
Ati“Ruboneka yakinnye neza ubona ko ari umwana wifitiye icyizere, ufite ahazaza heza, uzi gusoma umukino uko ugenda akagerageza gukora ibintu bimwe na bimwe bigoye ariko bikenewe, ngira ngo rero yakinnye neza ariko muri rusange n’abandi bakinnye neza.”
Akomeza avuga ko abakinnyi be nyuma y’umukino wa gicuti wa kabiri bazakina na Congo Brazaville ku Cyumweru azaba amaze kubona ishusho y’ikipe ye muri CHAN.
Ruboneka Bosco n’ubwo yatangiranye n’ikipe imyitozo, yari ku rutonde rwo gutegereza ’waiting list’, yitwaye neza ari nabyo byatumye atoranywa mu bakinnyi 30 bagomba kwerekeza muri Cameroun.
Amvubi arimo kwitegura irushanwa rya CHAN 2021 rizabera muri Cameroun guhera tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.
U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc, umukino wa mbere ruzawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.
Ibitekerezo
justin ngenzi gatete
Ku wa 9-01-2021Bosco never give up kandi ntiwirare kuko byica benshi