Siporo

Mbaoma na Luvumbu mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi

Mbaoma na Luvumbu mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi

Hamaze gutangazwa abakinnyi bahataniye ibihembo by’Ukwezi k’Ukuboza 2023 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

Ibi bihembo bikaba bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, hazahembwa ibyiciro bine, umukinnyi w’ukwezi, umutoza w’ukwezi, igitego cy’ukwezi ndetse na Save (umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye) y’ukwezi.

Mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’Ukwezi k’Ukuboza 2023, gihataniwe n’abakinnyi bane barimo rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

Hari kandi umunya-DR Congo, Héritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports ndetse n’abakinnyi babiri ba Police FC, Umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri n’Umurundi Bigirimana Abedi.

Mu cyiciro cy’igitego cy’ukwezi, hahanganye ibitego 4, igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS (ubu yamaze kugurwa na APR FC) yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023.

Igitego umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino bayinyagiyemo 4-1 ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyije 1-1.

’Save’ y’ukwezi, iki gihembo gihanganiwe n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali.

Igihembo cy’umutoza w’ukwezi kikaba gihanganiwe na Mashami Vincent wa Police FC, Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Victor Mbaoma wa APR FC
Luvumbu wa Rayon Sports
Hakizimana Muhadjiri wa Police FC
Bigirimana Abedi wa Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top