Siporo

Mbere perezida wa Rayon Sports Ngoga Aimable Roger yavuze

Mbere perezida wa Rayon Sports Ngoga Aimable Roger  yavuze

Visi perezida wa Rayon Sports akaba ari we urimo ukora nk’umuyobozi mukuru nyuma y’uko Jean Fidele Uwayezu yeguye, yavuze ko ku wa Gatandatu bafite urugamba rutoroshye bityo abakunzi b’iyi kipe bagomba kuza kuyishyigikira.

Uyu mugabo utarigeze yumvikana mu itangazamakuru cyane avuga, ibi yabivugiye mu muhango wo kwishimira igikombe cya Super Cup Rayon Sports WFC yaraye yegukanye itsinze AS Kigali 5-2.

Roger Ngoga ubwo yarimo yakira iyi kipe yabashimiye uko babahesheje ishema ndetse ababwira ko ibyo yabasezeranyije bagomba kubibona.

Yahise ababwira ko ku wa Gatandatu hari urugamba rutoroshye bagomba kuzaza gushyigikira basaza babo.

Ati "ku wa Gatandatu dufite urundi rugamba, muze tujye gushyigikira basaza banyu, tubabe inyuma, Rutsiro tuyihe amafaranga ariko amanota 3 abe ayacu."

Ku wa Gatandatu Rayon Sports izaba yagiye i Rubavu gukina na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2024-25.

Roger Aimable yavuze ko bifuza gutsinda Rutsiro FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top