Siporo

Migi arasubira muri Tanzania ku Cyumweru ashobora gutandukana na KMC, amakipe 3 aramwifuza

Migi arasubira muri Tanzania ku Cyumweru ashobora gutandukana na KMC, amakipe 3 aramwifuza

Umunyarwanda ukinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania, Mugiraneza Jean Baptiste[Migi], nyuma y’ikiruhuko gito arasubira muri Tanzania ku Cyumweru ariko akaba ashobora kutongera amasezerano mu ikipe ya KMC cyane ko hari andi makipe amwifuza.

Nyuma y’uko shampiyona y’igihugu cya Tanzania irangiye Migi yahise aza mu Rwanda mu kiruhuko akaba amaze mu Rwanda icyumweru.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yasoje amasezerano muri KMC azasubira muri Tanzania ku Cyumwweru tariki ya 16 Kanama 2020, gusa ngo n’ubwo KMC yamusabye kongera amasezerano ntabwo arafata umwanzuro kuko afite amakipe agera muri 3 muri Tanzania amwifuza.

“Sindamenya ikipe nzakinira rwose ubu naba nkubeshye, ku Cyumweru ni bwo nzasubira mu kazi Dar es Salaam niko itike yanjye imeze, nzabimenya ngezeyo. KMC yansabye kongera amasezerano ariko mfite amakipe agera muri 3 anyifuza, rero sindahitamo, byose bizakemuka ngezeyo.” Migi aganira na ISIMBI

Amakuru yavugwaga ko kuba yagaruka gukina mu Rwanda mu ikipe ya Kiyovu Sports akaba yo yayateye utwatsi ahamya ko byo bitashoboka.

Migi agiye gusubira muri Tanzania gukemura ibi bibazo mbere y’uko isoko ry’igura rifungwa tariki ya 31 Kanama 2020, ni mu gihe biteganyijwe ko shampiyona y’iki gihugu umwaka w’imikino wa 2020-2021 izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Migi ahamya ko ashobora gutandukana na KMC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top