Siporo

Migi yagurutse i Kigali

Migi yagurutse i Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste Migi, ukinira ikipe ya KMC muri Tanzania, ubu arabarizwa i Kigali mu biruhuko, ni nyuma y’uko shampiyona y’iki gihugu isojwe.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati unasoje amasezerano ye muri KMC, akaba yaje mu Rwanda mu kiruhuko mu gihe agitekereza aho azerekeza mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022.

Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yamubazaga niba azongera amasezerano muri iyi kipe cyangwa niba azahindura, Migi yavuze ko byose bizamenyekana nyuma y’uko shampiyona isojwe.

Ku munsi w’ejo akaba yarafashe indege imugarura mu Rwanda aho umuryango we uri ari na wo aje kuba aruhukana na wo muri ibi bihe nta mikino ihari.

Shampiyona ya Tanzania ikaba yarasojwe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga, KMC FC yasoje itsinda Ihefu 1-0, isoza ku mwanya wa 5 n’amanota 48.

Migi mu ndege agaruka i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top