Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yasuye Amavubi ayasaba kwitwara neza imbere ya mukeba
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier basuye ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa Uganda ku munsi w’ejo bayasaba kwitwara neza.
Ni umukino wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho Amavubi azakina na Uganda ku munsi w’ejo kuri Stade Regional.
Mu butumwa bahaye iyi kipe, basabye iyi kipe kwitwara neza imbere ya Uganda, mukeba w’u Rwanda w’ibihe byose, bakaba bashyikirijwe idarapo nk’abagiye mu butumwa bw’akazi kuko nyuma y’uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo u Rwanda ruzahita rwerekeza muri Uganda gukina umukino wo kwishyura aho uzaba tariki ya 10 Ukwakira.
Kugeza ubu mu itsinda E, Mali ifite amanota 4, Uganda na Kenya zifite 2 mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe.
Minister @AuroreMimosa handed over the National Flag to @AmavubiStars Team Captain wishing them the best of luck. #TweseInyumaYamavubi #Tubadwinge#WCQ2022 pic.twitter.com/1rzgtTk59Q
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) October 6, 2021
Ibitekerezo