Siporo

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yiruhukije kubera Patriots BBC ati"ahwiiiiii!!!"

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yiruhukije kubera Patriots BBC ati

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yiruhukije nyuma y’uko Patriots BBC ibonye itike ya 1/4 cya BAL.

Ku munsi w’ejo hashize Patriots BBC yakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda A rya BAL irimo kubera mu Rwanda, ni umukino yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone itike ya 1/4 cy’iri rushanwa, ni nyuma y’uko yari yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa mbere.

Uyu mukino yakinagamo na GNBC yo muri Madagascar, umukino warangiye ku ntsinzi ya Patriots BBC y’amanota 78 kuri 72 ya GNBC.

Abinyujije kuri twitter ye, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’uyu mukino, nyuma yo kurangira yahise yiruhutsa.

Ati"Patriots BBC. Ahwiiiiii! Murakoze ku bw’uyu mukino. Umutima wari uhagaze."

Patriots BBC yamaze kubona itike ya 1/4, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, aho izakina na US Monastir yo muri Tunisia guhera saa tatu z’ijoro, ni mu mukino usoza itsinda.

Iri rushanwa rirrimo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ririmo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Patriots BBC yatsinze GNBC ibona itike ya 1/4
Minisitiri yavuze ko umutima we wari uhagaze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habinshuti protogene
    Ku wa 21-05-2021

    Nukuri twishimiye itsinzi ya
    Patriot bibaye byiza natwe abatuye mucyaro badafite ama TV mwazajya muiducishirizaho kuri Radio

  • Habinshuti protogene
    Ku wa 21-05-2021

    Nukuri twishimiye itsinzi ya
    Patriot bibaye byiza natwe abatuye mucyaro badafite ama TV mwazajya muiducishirizaho kuri Radio

  • Habinshuti protogene
    Ku wa 21-05-2021

    Nukuri twishimiye itsinzi ya
    Patriot bibaye byiza natwe abatuye mucyaro badafite ama TV mwazajya muiducishirizaho kuri Radio

IZASOMWE CYANE

To Top