Siporo

Minisitiri wa Siporo yemeje ibyo kuzana abanyamahanga mu ikipe y’igihugu

Minisitiri wa Siporo yemeje ibyo kuzana abanyamahanga mu ikipe y’igihugu

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko ibyo kuzana abanyamahanga ngo bakinire ikipe y’igihugu bizakorwa ariko ikaba ari gahunda y’igihe gito.

Ufashe urugero usanga nko muri Basketball bahabwa ubwenegihugu ngo bakinire ikipe y’igihugu, mu mupira w’amaguru ari n’aho benshi babyifuza ntabwo birakorwa neza kuko kuva muri 2014 u Rwanda rwahanwa kubera gukinisha Daddy Birori wari ufite imyirondoro itabdukanye babicitseho.

Muri iki gihe bisa n’ibyongeye aho nka Gerard Bi Goua Gohou yabuhawe ariko aheruka mu mikino ya gicuti (gusa amakuru avuga ko byarangiye byanze), Ani Elijah na we byarageragejwe biranga.

Mu kiganiro Kick Off cyo kuri uyu wa Gatandatu gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yabajijwe niba abantu bazakomeza kubona abakinnyi bahabwa ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda nta nkomoko bahafite, yavuze ko mu gihe u Rwanda rurimo gutegura abakinnyi bakiri bato bizakorwa ariko atari gahunda iryambye.

Ati “Ntabwo nshaka ko tuyifata nka gahunda y’igihe kirekire ahubwo ni iy’igihe gito mu gutegereza ko abato bacu bazamuka. Ni yo mpamvu no muri gahunda zacu itarimo nka Minisitiri ya Siporo kuko nta gahunda yo guha abantu ubwenegihugu ihari.”

“Icyo dushaka ni uko abana bacu bazamuka bagahabwa ubushobozi n’ibikenewe byose ahubwo natwe andi makipe akabiyambaza. Icyo gushyiramo imbaraga ni ukumenya ko aho buri mu Nyarwanda wese ufite impano yaba ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yaba yaragezweho.”

Nko mu mupira w’amaguru ubu hashyizwe imbaraga cyane mu gushaka abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakuriye hanze ya rwo akaba ari bo bifashishwa aho bimaze gutanga umusaruro hari nka Hakim Sahabo, Rafael York, Jojea Kwizera, Samuel Gueulette n’abandi.

Minisitiri wa Siporo yavuze ko ari iby'igihe gito
Gerard Bi Goua Gohou ni umwe mu baheruka guhabwa ubwenegihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top