Siporo

Monnet- Paquet, Djihad Bizimana na Ally Niyonzima ntibari mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe n’umutoza

Monnet- Paquet, Djihad Bizimana na Ally Niyonzima ntibari mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe n’umutoza

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira imyiteguro mu rwego rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika.

U Rwanda rufite imikino ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroon. Ni muri urwo rwego umutoza yakoze urutonde rw’abakinnyi 31; abakina imbere mu gihugu bakaba bagomba guhita batangira umwiherero kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 I Nyamata kuri La Palisse Hotel.

Mu bakinnyi bahamagawe ntiharimo rutahizamu wa Saint Etienne wari wahamagawe ubushize ariko ntiyitabire ubutumire bikaba bitazwi niba azanakira u Rwanda.

Ntabwo Mashami Vincent kandi yahamagaye Bizimana Djihad wa Waasland Beveren mu Bubiligi, ni nyuma y’igihe atabona umwanya wo gukina.

Mu bandi batahamagwe harimo Jacques Tuyisenge wa APR FC ufite imvune na Ally Niyonzima wa Azam FC muri Tanzania wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka wa Cape Verde.

Abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ bazapimwa Covid-19 kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 maze nyuma yo kubona ibisubizo Ikipe yose yerekeze I Nyamata ahagomba gukomereza umwiherero.

Imyitozo yo ikaba igomba gutangira ku wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse na Stade Amahoro. Amavubi azajya akora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu

1.Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
2.Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
3.Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
4.Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

Ba Myugariro

1.Ange Mutsinzi (APR FC)
2.Fitina Omborenga (APR FC)
3.Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Armenia)
4.Emery Bayisenge (AS Kigali)
5.Thierry Manzi (APR FC)
6.Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
7.Faustin Usengimana (Police FC)
8.Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
9. Eric Rutanga (Police FC)
10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo Hagati

1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
2. Olivier Niyonzima (APR FC)
3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
4. Bosco Ruboneka (APR FC)
5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
6. Djabel Manishimwe (APR FC)
7. Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
8. Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
9. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
10. Eric Ngendahimana (Police FC)

Abataha Izamu

1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
2. Meddie Kagere (Simba SC)
3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
5. Lague Byiringiro (APR FC)
6. Danny Usengimana (APR FC)
7. Osée Iyabivuze (Police FC)

Umutoza yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Mozambique na Cameroun
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top