Mpanya ko ubu hari ibyo Nshuti Innocent yicuza – Umutoza Jimmy Mulisa
Umutoza Jimmy Mulisa avuga ko impano rutahizamu wa APR FC afite, Nshuti Innocent yakabaye akina i Burayi gusa kubera ko hari ibyo atakurijije ubu ashobora kuba hari ibyo yicuza.
Jimmy Mulisa yabitangaje mu kiganiro cy’imikino kuri Fine FM kibanze cyane ku ngaruka umwana wavukijwe amahirwe yo gukina ashobora guhura nazo, icyo bisaba kugira ngo umukinnyi agere ku rwego rwiza, iterambere ry’umupira n’ibindi.
Ubwo yari abajijwe impamvu abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bajya gukina hanze y’u Rwanda ariko ntibatindeyo, Jimmy Mulisa yavuze ko ahanini biterwa n’imyumvire y’umukinnyi.
Aha niho yahise atanga urugero rwa Nshuti Innocent aho mu myaka 3 ishize yabonaga afite ubishobozi bwo kuba yakina i Burayi, kuko ari umukinnyi ufite impano banaganira cyane umunsi ku munsi ariko ubu ahamya ko hari ibyo yicuza atakoze.
Ati “Umukinnyi nka Nshuti, Nshuti naramutioje kuri njyewe ngira ngo mu myaka 3 ishize nabonaga afite ubushobozi bwo kujya gukina i Burayi, ni umuntu nabaye hafi na n’ubu turaganira, hari ibintu byinshi cyane wenda Nshuti ubu yicuza atakoze neza. Umwaka ushize w’imikino nabonaga asa n’umuntu urimo gukora cyane.”
Yakomeje kandi avuga ko muri ba rutahizamu bari mu Rwanda, nta muntu urusha Nshuti Innocent cyane cyane iyo bageze mu rubuga rw’amahina ariko gukora ngo agere aho ubushobozi bwe bugarukira ni ikibazo.
Ati “Akenshi ubona abakinnyi bacu ntabwo bakora ngo bagere aho ubushobozi bwabo bugarukira kugira ngo bagere ku kagasongero, nka Nshuti ubonye ba rutahizamu dufite hano mu Rwanda, nta muntu urusha Nshuti mu rubuga rw’amahina (box) umuhaye umupira mu rubuga rw’amahina, gutsinda ibitego arabizi cyane.”
Jimmy Mulisa ufite irerero rya Umuri Foundation, yatoje APR FC akaba ari na we wazamuye Nshuti Innocent muri APR FC avuye mu irerero ryayo muri 2016. 2018 yagiye gukina muri Tunisia mu ikipe ya Stade Tunisien ariko ntiyahatinda ahita agaruka mu Rwanda.
Ibitekerezo
Saromon
Ku wa 20-10-2023Nange ndemerany nacoch shunti turamukunda Kandi afite impano