Siporo

Mu cyumweru gitaha Amavubi aramenya inzira yayo igana mu gikombe cy’Afurika cya 2023

Mu cyumweru gitaha Amavubi aramenya inzira yayo igana mu gikombe cy’Afurika cya 2023

Ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki ya 21 Mutarama 2022 nibwo hazaba tombola y’uburyo amakipe azahura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Ni Tombola izabera Douala muri Cameroun aharimo kubera igikombe cy’Afurika cya 2021, ni mu gihe icya 2023 kizabera Cote d’Ivoire.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF),ikaba yaratangaje ko n’ubundi iki gikombe kizitabirwa n’amakipe 24.

Biteganyijwe ko hazabanza ijonjora ry’ibanze (ari n’aho Amavubi ashobora kwisanga) ibihugu bihatanira kujya mu matsinda yo gushaka itike y’iki gikombe, iri jonjora rizakinwa hagati ya 21 na 29 Werurwe 2022.

Amatsinda azaba ari 12 aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe 4, 2 ya mbere muri buri tsinda ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Biteganyijwe umunsi wa 1 kugeza ku wa 4 w’amatsinda uzakinwa hagati ya tariki ya 1 na 14 Kamena 2022 n’aho uwa 5 n’uwa 6 ukinwe hagati ya 19 na 27 Nzeri 2022. Igikombe nyirizina kizakinwa muri Kamena 2023.

Amavubi azamenya inzira azanyuramo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 mu cyumweru gitaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top