Siporo

Mu gapingane k’Umuvure, CETRAF FC yegukanye igikombe cyo kurwanya ibiyobyabwenge itsinze Makamburu FC (AMAFOTO)

Mu gapingane k’Umuvure, CETRAF FC yegukanye igikombe cyo kurwanya ibiyobyabwenge itsinze Makamburu FC (AMAFOTO)

Ibifasgijwe n’abakinnyi basanzwe bakinira Musanze FC mu cyiciro cya mbere, Munyashyaka Gilbert ’Lukaku’ na Kwizera Jean Luc bafashije CETRAF FC kwegukana Igikombe cy’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu nyuma yo gutsinda Makamburu FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru, wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Rumuri Janvier.

Makamburu FC yabonye uburyo bwo gutsinda ubwo Dusabe Jean Claude yari akiniye nabi Nduwayezu Jean Paul inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ikosa rihanwe na Niyonshuti Gad umupira ukurwa mu izamu n’ubwugarizi.

Kwizera Jean Luc yafunguye amazamu ku munota wa 29, ku mupira yahawe ari ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina, arawufunga mbere yo gutera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu ngunj y’iburyo bwa Bimenyimana Patrick wari mu izamu rya Makamburu FC.

Mugenzi Cédric usanzwe ukinira Kiyovu Sports yasimbuye ku ruhande rwa CETRAF FC ubwo igice cya kabiri cyari kigitangira naho Benedata Janvier bakinana ajyamo ku munota wa 60 asimbuye Gakwavu Jean Berchmas.

Ku munota wa 74, Ishimwe Thierry yahuye n’umupira wari uvuye kuri Niyonshuti Gad awuteye adahagaritese ujya hejuru gato y’izamu rya CETRAF FC.

Nyuma y’umunota umwe, Makamburu FC yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira uteretse watewe na Niyonshuti Gad, ariko ku bw’amahirwe make ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.

Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Munyeshyaka Gilbert yashimangiye intsinzi ya CETRAF FC atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu nyuma ya koruneri yari imaze guterwa.

Ku munota wa 88 ni bwo Ishimwe Thierry yatsinze igitego cy’impozamarira cya Makamburu FC ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

Gutsinda uyu mukino byahesheje CETRAF FC kwegukana igikombe ndetse byari ibyishimo ku bakunzi bayo kuko bihimuye kuri Makamburu FC yari yabatsinze ibitego 2-1 mu matsinda.

Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yatangiye guhera tariki ya 16 Mata.

CETRAF FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ntagipfubusa igitego 1-0 mu gihe Makamburu FC yari yatsinze Nyabihu penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mpera z’ukwezi gushize.

Abahanzi Meylo, Clemy Umuhire na The Bless basusurukije abitabiriye umukino wa nyuma bari kumwe na DJ Young na MC Montana.

Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa bari Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.

Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko ½ cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

Igikombe cyahawe ikipe ya mbere
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Dukundane Jean d'Amour agerageza guhindura umupira
Abantu bo bari benshi baje kureba uyu mukino
Trump, umuyobozi wa CETRAF ni we washyikirijwe igikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top