Siporo

Mu maso ya Perezida Kagame, REG BBC yasezerewe itarenze umutaru muri BAL (AMAFOTO)

Mu maso ya Perezida Kagame,  REG BBC yasezerewe itarenze umutaru muri BAL (AMAFOTO)

REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika ya Basketball (BAL) irimo ibera muri Kigali Arena nyuma yo gutsindwa na FAP amanota 66-63 mu mukino warebwe na Perezida Kagame, yasezerewe
itageze muri 1/2.

Iyi mikino yatangiye uyu munsi, amakipe 8 niyo yageze mu cyiciro cya nyuma aho irushanwa ryahereye muri 1/4.

Habanje umukino wo Petro Atletico du Luanda yasezereye AS Sale yo muri Maroc iyitsinze amanota 102-89.

Hakurikiyeho umukino wari witezwe na benshi wo REG BBC yari ihagarariye u Rwanda yahombaga gukina na FAP yo muri Cameroun.

REG BBC yakiniraga imbere y’abafana bayo ndetse n’umukuru w’igihugu wari waje kwihera ijisho iyi mikino, ntabwo yahiriwe n’intangiriro z’umukino.

Agace ka mbere REG BBC yaje kugatakaza itsinzwe amanota 23 kuri 17. Umutoza Robert Pack yagiye akora impinduka zamugiriye akamaro zatumye yegukana agace ka kabiri ku manota 14-13 nk’aho yazanye Kenneth Gasana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson maze abarimo Adonis na Abdoulaye Ndoye bakava mu kibuga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 31 ya REG BBC kuri 36 ya FAP.

Nubwo agace ka gatatu bagatakaje ku manota 19-17, abasore ba REG BBC barimo Gasana, Cleveland Josep na Nshobozwabyosenumukiza bagerageje kugumisha ikipe yabo mu mukino.

Mu gace ka nyuma amanota 3 ya Shyaka Olivier, Ndizeye Dieudonne Ndayisaba yafashije REG BBC kuyobora aka gace wabonaga FAP irimo gukora amakosa menshi, bagasoje bayoboye n’amanota 15-11, gusa FAP yaje kwegukana umukino ku manota 66-63 ya REG BBC.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko REG isezerewe mu irushanwa. Imikino ya 1/4 izakomeza ejo, US Monastir yo muri Tunisia izakina Cape Town Tigers mu gihe Zamalek yo mu Misiri izakina na SLAC yo muri Guinea.

Nshobozwa yagoye cyane FAP
Anthony Rashad ahanganye n'abakinnyi na FAP
Kenneth Gasana yatanze ibyo yari afite byose muri uyu mukino
Perezida Kagame (hagati) yakurikiranye uyu mukino, yari kumwe na perezida Toronto Raptors, Masai Ujiri (ibumoso) na perezida wa BAL, Amadou Gallo (iburyo)
Axel Mpoyo ashaka uko atanga umupira
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Cleveland Josep wagoye FAP akaba ari na we watsinze amanota menshi muri uyu mukino yatsinze 23
REG BBC yari ishyigikiwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jennifer
    Ku wa 21-05-2022

    Ntakundi ntako batagize batatanze ibyo bari bafite nahubutaha

To Top