Muhadjiri imbogamizi yatumye Haruna Niyonzima adahamagarwa mu Mavubi
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko Hakizimana Muhadjiri ari imwe mu mpamvu yatumye mukuru we, Haruna Niyonzima adahamagarwa.
Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 azifishisha mu mikino ibiri ya gicuti uwa Botswana tariki ya 22 Werurwe na Madagascar tariki ya 25 Werurwe 2024 imikino yose izabera muri Madagascar.
Mbere y’uko amuhamagara hari haje amakuru ko Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu yagarutse nyuma y’igihe adahamagarwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, umutoza Frank Spittler yavuze ko atigeze avugana na Haruna ariko ko impamvu yatumye atamuhamagara ari uko akina ku mwanya umwe na murumuna we, Hakizimana Muhadjiri.
Ati "oya ntabwo nigeze mvugana na we (Haruna). Navuganye n’abo dufatanyije. Nyuma yo kureba ibihe bitandukanye kandi n’umuvandimwe we (Muhadjiri) bakina ku mwanya we, ufite umwana ufite impano uvuye mu Bubiligi, Hakim (Sahabo), ufite umukinnyi mwiza nka Kevin (Muhire) wagize umukino mwiza kuri Afurika y’Epfo wumva neza ibyo umubwira, nyuma y’inama nagiranye n’abo dukorana, ninjye wafashe uyu mwanzuro."
Haruna Niyonzima aheruka mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo ikipe y’igihugu ya CHAN yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) Amavubi yasezerewemo na Ethiopia.
Ibitekerezo