Siporo

Mukura VS yasinyishije umukinnyi mushya

Mukura VS yasinyishije umukinnyi mushya

Mukura VS yamaze gusinyisha umukinnyi w’Umunya-Cameroun, Bruno Ronie Etoundi, ukina hagati mu kibuga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21, ukina afasha abataha izamu, Mukura VS yahisemo kumuha amasezerano y’igihe gito, yakwitwara neza bakazamwongera andi.

Yahawe amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24 muri iyi Kipe ibarizwa mu Magepfo y’u Rwanda yambara Umukara n’Umuhondo.

Iyi kipe yahisemo gusinyisha Bruno Ronie wakiniye amakipe nka Coton Sport FC de Garoua na Renaissance de Ngoumou, nyuma y’umukino wa gicuti yakiniye Mukura VS bakanganya na Gasogi United 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba ari na we watsinze igitego cya Mukura VS.

Bruno Ronie yamaze kwerekeza muri Mukura VS
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top