Siporo

Mupenzi Eto’o wo muri APR FC yibasiwe nyuma y’imvugo nyandagazi “Ntawubuza imisega kumoka”

Mupenzi Eto’o wo muri APR FC yibasiwe nyuma y’imvugo nyandagazi “Ntawubuza imisega kumoka”

Mupenzi Eto’o ushinzwe isoko ry’abakinnyi muri APR FC, yibasiwe n’abatari bake nyuma yo kumvikana avuka ko ntawubuza imbwa kumoka, ni nyuma y’ibyavuzwe ko umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed nta byangombwa afite byo gutoza ku ruhando mpuzamahanga.

Mbere y’uko ikipe ya APR FC itangira imikino Nyafurika ya CAF Champions League, yamenyeshejwe na CAF ko umutoza wayo atemerewe gutoza iyi mikino kuko ibyangombwa bye bitabimwemerera kuko afite UEFA Advanced Diploma mu gihe umutoza udafite License A ya CAF asabwa kuba afite License y’ikirenga(Pro License) y’indi mpuzashyirahamwe.

Aha niho ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byatangiye kwibaza kuri uyu mutoza, aho byinshi byibazaga icyo APR FC imutunzemo niba ibyangomba afite bitamwemerera gutoza mu mikino mpuzamahanga kandi ari ho imukeneye.

Ku munsi w’ejo hashize kandi ni nabwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko ibi byangombwa bishobora no kutazamwemerera gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Iyi kipe yageze mu Rwanda ivuye muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho banganyije ubusa ku busa, hagiye hanze amashusho y’uyu mugabo ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi atukana.

Amashusho Mupenzi Eto’o bigaragara ko yabwiraga uwitwa Claire Mama, amubwira ko ntawubuza imimbweti kumoka.

Ati “Claire Mama, Claire Mama” undi yahise umubaza ati “bimeze bite?”, Eto’o yahise amusubiza ati “meze fresh, ntawubuza imimbweti(imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza.”

Ibi byafashwe nko kwibasira itangazamakuru ryari ryakemanze umutoza wa APR FC cyane ko ari na we wamuzanye muri iyi kipe.

Ibi byongeye kuzamura amarangamutima ya benshi bibaza uburyo ikipe ya APR FC igendera ku kinyabupfura ikoresha umuntu nk’uyu ukoresha imvugo nyandagazi mu ruhame cyane ko atari no ku nshuro ya mbere.

Bimwe mu bitekerekezo byatwanzwe kuri aya mashusho yasangijwe abantu kuri Instagram

murisaegide199 "Hhhhhhh ubwo c imbwa ntimenya genzi yayo ra?
Gusa nabumuntu agira nagende adusenyeye ikipe agura imifungo
Ikiza gikwiriye ya turekera ikipe"

o georginagabby6 “Iyi discipline s ni iyo muri epiyala, ikipe y ingabo!!”

o bimenyimana_nnocent “Iki gihungu ni kibwa gusa nta kindi! Uwigana imisega kuvuga we abariki harya?”
o s.manchesterunited “Ni uko ni uko ni uko ni uko Mupenzi umurayon w’ukuri sha👏👏👏👏👏👏komereza aho akazi ukarimo neza erega Rayon Sports ntiva mu mutima w’uwayifannye n’amaronko

o byukusenge.eric “Dutegereje imyanzuro ikomeye kuko iyi equipe yamaze gutakaza umwimerere wayo kabisa”
o bimenyimana_nnocent “Ubundi iyi team koyahoze igira readership ihamye byagenze gute ngo bayitegeze abana bo kumuhanda ko ari ho byose byapfiriye.”

o mfuranzizajean “Ubuse imisega Avuga ni bande”

o mimyuwasejanv “Ikinyabupfura Hafi Ya Ntacyo kbsa.😂😂”

o reverientwizeyimana “n’uko yakoze na we isoni zamuteye kuvuga ibishegu tutari dukeneye😢😢”

o niyonsenga95 “Uyu mutipe mbese nta kinyabupfura agiraa😂😂😂indisiiii muri APR”

o s.manchesterunited “Yampayinka dore abagirira abakinnyi APR uburyo bafite ikinyabupfura”

o rajabudesperado “Arita abafana batishimiye umusaruro w ikipe yabo imisega kweli😢”

o badru_ecta “Imbwa ya mbere ni we ahubwo”

o sibomana.john.712 Uwo mugabo ari kudusebereza ikipe nizere ko ntawabimutumye”

o shyaka1620 “Ndumva ari kumoka koko,ntakindi ashoboye nugutubura, abiryozwe gutubura”

o dodos_official_91 “Imvugo z’abashumba nk’izi ntizikwiriye umukozi w’ikipe y’ingabo”

Uyu mugabo si ubwa mbere agaragaye mu nkuru nk’izi z’imyitwarire mibi, kuko aheruka gutuka uwari umumvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver, uretse ibi kandi akaba ari no mu manza ashinjwa ubwambuzi.

Yise abantu imbwa
Benshi bibaza ukuntu ikipe ya APR FC ikoresha umuntu ufite ikinyabupfura gike
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top