Siporo

Mutsinzi Ange Jimmy ahamya ko buri mukinnyi yabashije kwiyitaho abanyarwanda badakwiye guhangayika

Mutsinzi Ange Jimmy ahamya ko buri mukinnyi yabashije kwiyitaho abanyarwanda badakwiye guhangayika

Myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy avuga ko n’ubwo ibikorwa by’imikino mu Rwanda bimaze igihe byarahagaze, ndetse n’abakinnyi bakinnye CHAN bavuyeyo bagakomereza mu rugo ariko bakomeje kwiyitaho ku buryo ubu bameze neza abanyarwanda badakwiye guhangayika cyane.

Abakinnyi b’u Rwanda bari mu mwiherero bitegura imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Afurika aho bafite umukino wa Mozambique na Cameroun muri uku kwezi.

Agaruka ku myiteguro y’abakinnyi bagenzi be, Ange Mutsinzi yavuze ko n’ubwo bamaze igihe badakina ariko nk’abakinnyi bakomeje kwiyitaho ku giti cyabo.

Ati“urebye duhagaze neza kuko gukina niko kazi kacu, twari tubizi ko iyi mikino izabaho, buri muntu yabashije kwiyitaho, ku bijyanye n’imyitozo n’ubwo umuntu atabashije kugera ku kibuga ngo abashe gukina ariko ibisabwa twabashije kubikora”

“Birimo biragenda neza, biratwereka ko tutatakaje cyane ariko twizeye ko bizagenda neza muri ibi byumweru 2 tukazitwara neza ku mukino wa Mozambique.”

Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Mutsinzi Ange Jimmy ahamya ko nk'abakinnyi biteguye ku giti cyabo
Imyitozo irakomeje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top