Siporo

Mwangwende abona Leta ikwiye guca inkoni izamba

Mwangwende abona Leta ikwiye guca inkoni izamba

Myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel[Mangwende] avuga ko Leta y’u Rwanda nk’uko ihora ishakira abanyarwanda ibyiza gusa, ikwiye no gutekereza uburyo bunoze kandi bwizewe n’imikino ikaba yafungurwa na bo bagasubira mu kazi.

Uyu munsi amezi 5 n’iminsi 13 birashize ibikorwa bya ruhago mu Rwanda bihagaze kimwe n’indi mikino nka Volleyball, Basketball kubera icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi.

Uko iminsi yagendaga ishira ni ko hagendaga hakazwa ingamba zo kwirinda, byatumye hari ibikorwa bimwe na bimwe bya siporo bifungurwa nka siporo zikorwa abantu bategeranye.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] avuga ko igihe kibaye kinini akazi kabo batagakora bityo ko niba bishoboka ubuyobozi bwareba n’uburyo imikino yafungurwa.

Yagize ati“ni ubuzima umuntu amaze kumenyera wenda n’ubwo butandukanye n’ubwo twamenyereye nk’abakinnyi, umuntu arakomeza kwirinda yikoresha n’imyitozo, gusa nyine bibaye byiza leta yadufasha bishoka, ikareba niba hari uburyo twatangira byadufasha kuko igihe kiba gishize ni kinini, tubonye ikintu kidufasha tugatangira akazi kacu byaba ari byiza.”

Ku kijyanye n’ikipe y’igihugu ifite imikino izaba mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, avuga ko bitewe n’igihe gishize itazaborohera.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ riherutse gutangaza ingengabihe y’igihe umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangirira, aho icyiciro cya mbere kizatangira mu mpera z’Ukwakira 2020, ibi ariko bikazagendana n’uburyo icyorezo kizaba kimeze n’ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda.

Mangwende ngo hagize igikorwa bakagarurwa mu kazi byaba ari byiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshimiyimana
    Ku wa 27-08-2020

    Ibyo Mangwende avuga nibyo baagerageze kbx

  • Nshimiyimana
    Ku wa 27-08-2020

    Ibyo Mangwende avuga nibyo baagerageze kbx

IZASOMWE CYANE

To Top