Siporo

Myugariro w’umunyarwanda yatandukanye n’ikipe ye, ashobora kwerekeza mu Budage

Myugariro w’umunyarwanda yatandukanye n’ikipe ye, ashobora kwerekeza mu Budage

Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FC Pyunik mu gihugu cya Armenia, Nirisarike Salomon yamaze gutandukana nayo nyuma y’umwaka n’igice ayerekejemo.

Tariki ya 1 Nzeri 2019 nibwo uyu mukinnyi wakiniraga AFC Tubuze mu Bubiligi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ya FC Pyunik yo mu cyiciro cya mbere muri Armenia.

Nyuma y’amezi 3 akinira iyi kipe akaba yarahise yongera andi masezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, hari mu Kuboza 2019.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yari amaze umwaka n’igice akinira iyi kipe akaba yari asigaje amasezerano y’amezi 6.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, FC Pyunik ikaba yasezeye kuri Nirisarike imwifuriza ishya n’ihirwe gusa ntibavuze aho yerekeje.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Nirisarike Salomon yirinze gutangaza igihugu yerekejemo n’ikipe aho avuga ko azabitangaza nyuma yo gukora ikizami cy’ubuzima.

Ati"aho ngiye kwerekeza muri iyi minsi ndakora ikizamini cy’ubuzima, mpite nsinya, muri iyi minsi birarangira ndahita mbabwira ikipe n’igihugu."

Kugeza uyu munsi amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Budage mu cyiciro cya kabiri.

Mu gihe yaba yerekeje muri iyi iki gihugu ntibyaba ari ubwa mbere yifujwe n’ikipe yaho kuko mbere yo kwerekeza muri FC Pyunik mu ntangiriro za 2019 yifuzwaga na Fortuna Dusseldorf ubu iri mu cyiciro cya kabiri mu Budage.

Salomon yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, muri 2012 yerekeza muri Royal Antwerp mu Bubiligi, yavuemo muri 2014 agiye muri Sint-Truidense nayo yo mu Bubiligi yatandukanye nayo muri 2016 agiye muri AFC Tubize yavuyemo muri 2019 agiye muri FC Pyunik.

Yakiniraga FC Pyunik muri Armenia, nayo yamaze kumusezera
Yari aherutse kongera amasezerano mu ikipe ya FC Pyunik
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top