Siporo

Myugariro wa APR FC yerekeje muri Kenya gukinayo

Myugariro wa APR FC  yerekeje muri Kenya gukinayo

Myugariro wa APR FC wo mu mutima w’ubwugarizi, Mitima Isaac yerekeje muri Kenya gukinira ikipe ya Sofapaka aherutse gusinyira.

Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo uyu mukinnyi wari muri Police FC ari intizanyo ya APR FC yafashe indege yerekeza muri Kenya gukinira ikipe ya Sofapaka yamubengutse.

Ntabwo yagize amahirwe yo gukina umwaka w’imikino 2019-2020 kubera imvune yo mu ivi byaje gutuma abagwa mu mpeshyi ya 2019.

Nyuma yo gukira iyi imvune akaba yarabengutswe na Sofapaka yo muri Kenya ayisinyira imyaka 2.

Mitima Isaac yakiniye amakipe nka Pepiniere, Intare FC aho yaje gusinyira APR FC ariko ihita imutiza muri APR FC.

Mitima Isaac ubwo yari yerekeje muri Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top