Siporo

Myugariro wa Gasogi United yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Myugariro wa Gasogi United yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Myugariro wa Gasogi United, Ndabarasa Trésor yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwera Josiane.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 saa 10h za mu gitondo.

Wabereye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera aho bombi barahiriye kubana akaramata.

Uku gusezerana kwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinana na Trésor muri Gasogi United barangajwe imbere na kapiteni wa Gasogi ari we Kazindu Guy Bahati, umunyezamu Cuzuzo Gael ndetse na Kabera Fils Fidele ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri iyi kipe.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 1 Mata 2023.

Tresor arahirira kubana akaramata n'umukunzi we Uwera Josiane
Josiane yarahiriye kubana akaramata na Tresor
Bamwe mu bakinnyi bakinana bari baje kumushyigikira
Ubukwe buzaba mu kwezi gutaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top