Siporo

Nasohotse ngiye kwirutsa amarozi n’uruhushya barumpaye – Muhitira Félecien warikunywe mu mwiherero

Nasohotse ngiye kwirutsa amarozi n’uruhushya barumpaye – Muhitira Félecien warikunywe mu mwiherero

Nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero ndetse akabwirwa ko atazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike izabera i Tokyo, Muhitira Félecien [Magare], avuga ko ibyo yakorewe atari byo kuko yavuye mu mwiherero agiye kunywa umuti umurutsa amarozi kandi yari yanahawe uruhushya bamuha n’umuganga wo kumuherekeza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hasohotse itangazo rya Komite Olempike y’u Rwanda rivuga ko Muhitira Félecien wagomba kuzahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike mu cyiciro cyo gisiganwa ku maguru izabera Tokyo mu Buyapani kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2021, ko atakitabiriye kuko yasohotse mu mwiherero nta ruhushya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komite Olempike y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko yahagaritswe nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya afite.

Rigira riti “Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, umukinnyi Muhitira Félicien (Magare), umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike yafashe icyemezo cyo kwikura mu mwiherero w’ikipe Olempike atabiherewe uburenganzira n’umutoza we ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.”

“Ku bw’izo mpamvu, Muhitira Félicien yahagaritswe mu mwiherero w’ikipe Olempike yitegura imikino Olempike, akaba atanazitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n’uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana agasohoka nta ruhushya ahawe ndetse bikaba bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, agomba kubahirizwa n’abari mu mwiherero.”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Magare yavuze ko ibintu akorewe na Komite Olempike y’u Rwanda atari iby’abasiporutifu(Anti Sportif) kuko birengangije ubuzima bwe arimo gupfa bagashyira izindi nyunu imbere kandi ukuri kose Komite Olempike ikuzi.

Akomeza avuga ko akiri umwana yarozwe bakaza kumurutsa ariko ibyo bintu bikaba bijya bimugaruka aho hari umuti anywa 2 mu mwaka ukagira ibyo umurutsa, kuri iyi nshuro ngo byamufashe ari mu mwiherero hafi gupfa banze ko awunywa.

Ati “mfite ikibazo cy’uburwayi, ni uburwayi nagize, barandoze ndi umwana muto bandutsa ibyo bintu bikansaba kunywa umuti kabiri mu mwaka, ngira ngo rero naje kugera mu mwiherero ibyo bintu biragaruka, ntumaho umuti, umuti uraza ndawubona, bawushyira muri hoteli barawubika abayobozi, ejo rero (Ku wa Kabiri) ngeze igihe cyo kuwunywa banga ko nywunywa.”

“Ushinzwe delegasiyo ngo agiye gusaba uburenganzira ngo nywe umuti nabo bamubwira ko ntemerewe kunywa uwo muti kandi njyewe nari ndembye ndimo gupfa, ndongera ngerageza kwitabaza abashinzwe hoteli biranga, mbaha umubyeyi ngo abasobanurire barabyemera ariko ntibawumpa.”

Yakomeje avuga ko yaje guhatiriza kuko yumvaga agiye gupfa, barawumuha banamubwira kujya kuyunywera hanze ndetse bamuha n’umuganga ariko bamusaba kuza kwerekana ibyo yarutse, yarabiberetse ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo(PS), Shema Maboko Didier yarabimwoherereje.

Ati”byageze saa 6h(z’umugoroba) ndimo gupfa, narababwiye ngo mumpe umuti wanjye, babwira umuganga ngo amperekeze ariko barambwira ngo nubwo ugiye kuyunywa twe twifuzaga ko utawunywa ukawureka, ndagenda ndayunywa ibyo nagaruye mbifata amashusho ko nayunyweye, ndabiboherereza kuko bari bambwiye ngo nzabiboherereze barebe uko bimeze, nabihaye na PS wa Minisiteri mwereka uko ndwaye.”

“Ubwo rero natunguwe n’uko nabwiwe ngo ndahagaritse kuko navuye mu mwiherero kandi atari byo ahubwo ari ubuzima, sinatorotse nari ngiye kunywa umuti sinanjye wari uwubitse, barawumpaye bampa n’umuganga tugeze kuri geti(gate), umusekirite(security) baramubwira ngo reka uyu muntu agende ajye kunywa umuti ararwaye.”

Muhitira Félecien yari mu mwiherero na bagenzi be i Nyamata muri La Palisse aho bazawuvamo ku wa 5 Nyakanga bahita berekeza mu mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bazakorera undi mwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera Imikino Olempike ku wa 19 Nyakanga 2021.

Abari mu mwiherero bose ni Muhitira Félicien (wirukanywe) na Hakizimana John basiganwa muri marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse, Areruya Joseph na Munyaneza Didier basiganwa ku magare (bazavamo umwe cyangwa babiri bajyana na Mugisha Moïse), Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa koga umusomyo muri metero 50.

Magare ntabwo azitabira Olempike ya 2020 izabera i Tokyo kuko yamaze kwirukanwa ashinjwa gusohoka mu mwiherero nta ruhushya
Ahamya ko yasohotse agiye kunywa umuti umurutsa amarozi kandi yari yahawe n'uruhushya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top